Thu. Sep 19th, 2024

Inama y’Abamisitiri yateranye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje iteka rya Minisitiri rishyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka by’uturere twa Gakenke, Kirehe, Musanze, Ngoma, Nyaruguru, Rubavu, Rulindo na Rwamagana.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Perezida rigena ubundi buryo umunyamahanga atungamo ubutaka, iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye kurinda ubutaka, kububungabunga no kubukoresha neza, iteka rya Minisitiri ryerekeye gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

Ni umwanzuro uje nyuma y’uko mu 2022 hemejwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, kigamije guherekeza u Rwanda kugera ku gihugu gikize mu 2050, ndetse hakaba hari n’ibindi bishushanyo mbonera by’utundi turere byagiye byemezwa n’ibindi bikiri kunozwa.

Icyo gishushanyo mbonera kigaragaza ibyo buri butaka u Rwanda rufite buzakoreshwa, guhera ku butaka bwagenewe ubuhinzi, imyubakire, ibidukikije n’ibindi.

Uretse ibyo, Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025; n’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga ishoramari rigamije ibikorwa remezo, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kwihutisha iterambere rishingiye ku kwegereza abaturage ingufu zirambye kandi zitangiza ibidukikije.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje porogaramu n’ingamba zirimo ubusabe bwagejejwe ku Rwanda bwo kwinjira mu ihuriro mpuzamahanga rigamije guha abaturage amahirwe angana mu mibereho yabo. Yemeje kandi ikodeshwa ry’ubutaka bwa leta bugahabwa IHS Rwanda ltd na Tres Infrastructure ltd mu rwego rw’ishoramari.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *