Sat. Nov 23rd, 2024

Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) iravuga ko u Rwanda rwiteguye kuzitabira gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri (PISA 2025).

Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego rw’Isi, kandi gishimangira intego twihaye yo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi buhabwa abanyeshuri bo mu Rwanda.

PISA ikorwa mu byiciro bibiri: “Icyiciro k’igerageza” ndetse “n’icyiciro cy’isuzuma  nyirizina”.

Ku wa Mbere, ku itariki ya 27 Gicurasi 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, azatangiza ku mugaragaro igikorwa cy’igerageza rya PISA 2025.

Ni igikorwa kizabera ku ishuri rya Lycée de Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali saa yine. Isuzuma  nyirizina rizakorwa kuva ku itariki 27 Mata kugeza ku ya 7 Kamena 2025.

Dr. Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA, agira ati: “Igikorwa cy’igerageza ry’ibizamini bya PISA 2025 kizamara iminsi 11 kuva ku itariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2024, kandi bizakorerwa mu Turere 28 mu gihugu hose.

Iki gikorwa kizitabirwa n’amashuri 45, abanyeshuri 1440 bafite imyaka 15 bo mu mashuri yisumbuye atandukanye, harimo abakobwa 814 n’abahungu 626, bazasuzumwa mu gusoma, imibare na Siyansi. ”

Umuyobozi Mukuru yongeyeho ati: “Intego y’igeragezwa rya PISA ni ukugerageza  kunoza uburyo byakorwa mbere y’ubushakashatsi nyirizina. Iki cyiciro cyemeza ko ibikoresho byo gusuzuma n’uburyo bukoreshwa bifite ishingiro, byizewe.

Byongeye kandi, ikizamini cy’igerageza gifasha kumenya no gukemura ibibazo byose bijyanye na gahunda yo gusuzuma, kwemeza ko ubushakashatsi nyamukuru buzagenda neza kandi bugatanga amakuru nyayo, ugereranyije  n’imikorere y’abanyeshuri. ”

PISA yashyizweho  n’Umuryango  Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere  (OECD).

Ni isuzuma mpuzamahanga  ryagenewe gusuzuma ubumenyi  n’ubushobozi abanyeshuri bafite imyaka 15  bafite mu gusoma, imibare na siyansi, rigamije gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.

Dr. Bahati yongeyeho ati: “Usibye amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru, ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri,  bishobra gutanga umusaruro mwiza  watuma habaho  kunoza imikorere no guteza imbere uburezi.”

PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, ryatangijwe ku mugaragaro  n’Umuryango  Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere  (OECD) mu 1997.

Mu mwaka  wa 2000 ni bwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 ikizamini cya PISA kirakorwa aho abanyeshuri bakora ikizamini mu gusoma, imibare na siyansi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *