Imyaka irarenga icumi bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, biruka ku ngurane ikwiye y’imitungo yabo yangijwe n’ikwirakwizwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ,hakiyongeraho kubuzwa icyo aricyo cyose bakorera kuri ubwo butaka.
Kanyarwanda Alfred utuye mu Mudugudu wa Kagogo ufite umutungo wangijwe uherereye ahitwa ku Mugote we na bagenzi be bemezako kudahabwa ingurane ku mitungo yabo ahanyuzwa ibikorwa by’inyungu rusange bimaze kuba ingeso ituma bahora basiragira ku byabo ,bakabaye bishyurwa mbere yuko ibikorwa nyir’izina bitangira .
Kanyarwanda ati ” Twifuza ko byakorwa mu minsi 120,bitaba ibyo tukajya twishyurwa hiyongereyeho 5% y’ubukererwe. Tukaba dukomeje gushengurwa umutima nuko twabujijwe kugira ikintu na kimwe dukorera ku butaka bwacu, bityo tukaba dusaba kurenganurwa”.
Umukozi ushinzwe Ingurane mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda REG Rutazigura Louis yadutangarije ko aba baturage isaha n’isaha bashobora kwishyurwa.
Rutazigura ati” Mu gihe umuturage yujuje ibisabwa rwose arishyurwa , ahubwo usanga kenshi impamvu batishyurwa rimwe na rimwe baba bafite imitungo idafite ibyangombwa kandi iyo bimeze gutyo ntacyo dushobora kubikoraho”.
Mu Karere ka Gicumbi kugeza uyu munsi habarurwa amadosiye ajyanye n’ibibazo by’ingurane agera ku bihumbi 6362 , abagera kuri 93% nibo bamaze kwishyurwa , bahwanye n’ibihumbi 5933 , Ni mu gihe abantu bafite ibyangombwa byujuje ibisabwa 429 aribo bagiye kwishyurwa mu gihe cyacu vuba. Byumwihariko mu murenge wa Rubaya Abajuje ibyangombwa bazishyurwa muri aba ni abaturage cumi na bane .