Wed. Sep 18th, 2024

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ubusumbane bukomeye hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko mu kubona inkingo n’ubundi buryo bw’ubwirinzi.

Perezida Kagame kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena 2024, nibwo yageze i Quai d’Orsay mu Mujyi wa Paris, aho yitabiriye inama ku gukora inkingo ihuza u Bufaransa na Afurika Yunze Ubumwe.

Mu butumwa yatangiye aha i Paris mu Bufaransa ahateraniye inama yiga ku gukora inkingo, Perezida Kagame yagragaje uburyo icyorezo cya Covid-19 cyahitanye ubuzima bw’abantu ariko kinagaragaza ko ibihugu bifite ubusumbane hagati yabyo.

Ati “Icyorezo cya Covid-19 cyahitanye ubuzima bw’amamiliyoni, kigaragaza uburyo bushya bw’ubusumbane hagati y’Isi yateye imbere n’iri mu nzira y’amajyambere. Virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagizweho ingaruka.”

Ati “Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n’ingaruka, ariko kubona inkingo n’ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n’ubusumbane. Ubusumbane nibwo bwatumye Afurika yicara hamwe isanga umuti urambye ari ugutangiza gahunda yo gukorera inkingo kuri uyu Mugabane”

Umukuru w’igihugu yatanze urugero ku Rwanda ko hari ibyo igihugu kimaze kugeraho muri gahunda yo gukora inkingo aho yagaragagaje mu kwezi ku Ukuboza 2023 ikigo BioNTech cyo mu Budage cyafunguye igice cya mbere kizaba kigize uruganda rwacyo ruzakorera inkingo mu Rwanda.

Ati “Ni intambwe yo kwishimira cyane ko usanga Abanyafurika bari imbere mu bikorwa byose bya BioNTech mu Rwanda”.

Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mushinga n’indi iri gutegurwa, itazibanda gukora inkingo zisanzweho, ahubwo izashyira imbaraga mu nkingo nshya kandi zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

Ati “Intego yagutse dukwiriye guhanga amaso ni ugukora inkingo n’imiti bishya byibanda ku byorezo by’Abanyafurika kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.”

Perezida Kagame yashimye ko nyuma yo kurangira kw’iki cyorezo abantu batigeze birara ngo bahagarike iyi gahunda yo gukora inkingo zo guhangana n’ibyorezo.

Ati “Ku bw’ibyo ndashaka gushimira u Bufaransa, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na GAVI ku bwo gutegura iyi Nama n’ibikorwa bizayikurikira.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge bw’ubukorano ari ryo rikwiriye gukoreshwa muri iyi gahunda.

Ati “Izi nkingo n’imiti bikwiriye kuvumburwa, kunozwa no gukorerwa muri Afurika mu buryo buhendutse kandi mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu ku Isi.”

Yashimye iyi gahunda ya ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA) kandi yizeza ko u Rwanda ruzayitera inkunga.

Ibindi byigiwe muri iyi nama Inama ni ugutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’.

Ikaba yateguwe n’Ihuriro rifasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo (GAVI Alliance) ndetse n’Ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, Africa CDC.

Intego y’iyi gahunda ni ugukusanya miliyari 1$ mu gihe cy’imyaka 10. Aya mafaranga azakoreshwa mu bijyanye no gukorera inkingo zitandukanye muri Afurika mu buryo burambye.

Uretse Perezida Kagame, umuhango wo gutangiza iyi gahunda witabiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz n’umugore wa Perezida Biden, Dr Jill Biden bayitabiriye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *