Kuri uyu wa Kabiri tariki 25, Umukandida w’umuryango RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yakomereje gahunda zo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge. Saa tanu n’iminota 13 ni bwo umukandida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi, yasesekaye kuri Site ya Rugarama yakirwa n’abaturage barenga ibihumbi magana atatu.
Perezida Kagame yinjiye kuri site ya Rugarama yambaye ishati y’umutukuufite iriho ibirango bya FPR Inkotanyi hamwe n’ipantalo ya “Kacyi”, maze abaturage bose bati “ni wowe ni wowe, muzehe wacu, muzehe wacu.”
Kagame yageraranyije ingabo zayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu n’intare, ko bagize imyitwarire imeze ityo kugira batsinde urugamba.
Yagize ati: “Twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare, ni ukuva ngo izo ngabo n’ubundi ni zo zijya ku rugamba, kandi kurwana nk’intare, rero ntabwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama. Kandi iyo uri intare ukagira ingabo z’intama nta rugamba watsinda. Ibyago twabyumvise kare twebwe.”
Yashimiye abaturage ba Nyarugenge n’Abanyarwanda muri rusange kuko bafatanyije mu rugendo rw’imyaka 30 ishize mu kubaka igihugu n’ubwo bitari byoroshye.
Yagize ati: “Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe, ariko bitewe n’uko rwateraniweho, induru igahora ari induru ku Rwanda. Ariko Abanyarwanda buriya bumwe twigisha buri gihe, ni imbaraga, kugira intego ni imbaraga, gukora ibyiza wumva bikureba ni imbaraga. Ibyo rero mu guhindura amateka yacu ni yo nzira twahisemo.”
Yavuze ko n’ubwo ari umukandida wa RPF Inkotanyi akaba hari n’abandi bafatanyije nta kintu asaba abaturage ahubwo abashimira kubera babanye muri byinshi kandi ko icyizere kiri hagati ya FPR n’abandi bafatanyije bifuza ko Igihugu cyakomeza kubaka amateka mashya.
Ati: “Dukomeze tugirirane icyo cyizere, dufatanye dukorere Igihugu cyacu, ndetse na kwa kundi mubivuga ibyiza ko biri imbere ni impamo ntabwo ari impuha.”
Paul Kagame yavuze ko hakiri urugendo rurerure ko Abanyarwanda bataragera aho bifuza kugera, yashimangiye ko kuba ibyiza byarabonetse mu Rwanda aho bitigeze biba bidasanzwe, kandi ko inzira isigaye ari ukugera ku byiza bindi bisanga ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Asaba abaturage gutora ingirakamaro mu gihe cy’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ati: “Kuri iriya tariki dutora abantu ariko muri bo tuba dufite ibitekerezo by’ibyo dushaka kugeraho ngo batuyobere. Nk’uko mutahindutse muri za ngabo z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero intare zibyara intare, dufite abakobwa n’abahungu babyiruka, dukomeze ntituzahindure kuba intare.
Mwebwe batoya rero, kandi urugamba mvuga rukubiyemo byinshi, ni urugamba rwa politiki, urw’ubukungu, urw’ubumwe na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza ndetse intare zibavuyemo zibakomotsemo.”
Yavuze ko urugero rw’intare yatanze bifite impamvu nyinshi, avuga u Rwanda rwashyize imbere guteza imbere abagore n’abakobwa ko intare y’ingore ari yo ihiga bityo “ariko no mu muco usanzwe, abagore ni bo bagira urugo. Kurugira mvuga, bakora byinshi mu rugo.”
Yavuze ko umugore agira imbaraga mu gihe afite umugabo barwubakana, ndetse ko bafite inshingano zo kubaka Igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye byo kubura abantu benshi kandi Abanyarwanda bakwiye gufatanya kurwubaka.
Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagize amahirwe muri izi mpinduka z’amateka bagiramo FPR kandi ko ari yo yo kubakiraho ibyagezweho ndetse n’ibindi biri imbere.
Abaturage ba Nyarugenge bwamweretse urugwiro ndetse bamwizeza ko bazamutora bose tariki ya 15 Nyakanga 2024.