Sun. Nov 24th, 2024

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024, mu Karere ka Musanze kimwe n’ahandi mu Gihugu abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, basabwa kubahiriza amabwiriza yose agenga ibizamini no kutagira igihunga kugira ngo bazabashe gutsinda.

Ku ma Sites (Ahari gukorerwa ibizamini) Kigali Today yabashije kugeraho yo muri kano Karere, abana b’abanyeshuri bari babucyereye bavuga ko biteguye neza ibizamini.

Giraneza Nelly umwe mu barimo gukorera kuri Site yo ku Kigo cy’Amashuri abanza ya Nyamagumba mu Murenge wa Muhoza, agira ati: “Abarimu baratwigishije bihagije, bagenda baduha imyitozo, imikoro n’amasuzumabumenyi menshi, byagiye bidufasha kurushaho kwiyungura n’ubundi bumenyi, ku buryo twizeye neza ko ari impamba iri budufashe kwitwara neza muri ibi bizamini twatangiye uyu munsi”.

Abana bafashijwe kwitegura neza ibizamini

Abana bafashijwe kwitegura neza ibizamini

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Théobard, avuga ko imyiteguro yose ku migendekere myiza y’ibizamini uhereye ku bana b’abanyeshuri, abarezi n’abafite mu nshingano uburezi bayinogeje uhereye ku rwego rw’Imirenge n’Akarere, agasaba abana batangiye ibizamini, kutagira igihunga kandi bakabikora bashize amanga; aboneraho no gusaba ababyeyi babo kubaba hafi.

Ati: “Abana bagiye bahabwa umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo yaba mu minsi isanzwe yo kwiga no mu minsi ya wikendi (Week-end) abarimu bari barihaye intego yo kujya babasubirishamo amasomo mu rwego rwo kubategura ku buryo tubishingiraho tugira icyizere ko byabafashije kwitegura bihagije bakaba barushaho kwitwara neza”.

Mu gutangiza Ikizamini gusoza icyiciro cy'amashuri abanza Asoc w'Akarere ka Musanze yasabye abanyeshuri kutagira igihunga

Mu gutangiza Ikizamini gusoza icyiciro cy’amashuri abanza Asoc w’Akarere ka Musanze yasabye abanyeshuri kutagira igihunga

Yakomeje agira ati “Aba bana mu busanzwe bataha mu miryango. Mu byo dukangurira ababyeyi ni uko muri iki gihe bari mu bizamini, barushaho kubaba hafi, bakirinda kubajarajaza mu mirimo cyangwa ibikorwa bya hato na hato bishobora kubatesha umurongo wo gutekereza neza. Iki ni igihe cyo kubaha umwanya uhagije wo kuruhuka no gusubiramo amasomo”.

Mu Karere ka Musanze ama Sites 26, niyo abana b’abanyeshuri 7920 barimo abahungu 3493 n’abakobwa 4427 bari gukoreraho ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Abana basabwe kudakorana igihunga

Abana basabwe kudakorana igihunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *