Sun. Nov 24th, 2024

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 ku munsi ubanziriza uwa nyuma wo kwiyamamaza, umuryango wa FPR Inkotanyi wamamarije umukandida wabo Paul Kagame  mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo.

Kuri Stade ya Bumbogo imbaga y’abantu benshi bahazindukiye , aho bari bambaye impuzankano iriho ibirango bya FPR inkotanyi. Kimwe mu byo Paul Kagame yahise yemerera abaturage bo mu Karere ka Gasabo ni uko ku munsi w’itora ariho azatorera, ibi bikaba byari icyifuzo gihuriweho n’ubusabe bw’abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge babimusabye ubwo yajyaga kuhiyamamariza ndetse no muri Gasabo bakaba bari bamaze kubimusaba.

Ubwo yari asoje ijambo, umukandida wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yavuze ko umuhanda w’ibitaka ugera i Bumbogo ugomba gushyirwamo kaburimbo, niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Ati “Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo ndabibasezeranyije nitumara guhitamo neza tariki 15 [Nyakanga] ibyabagejejweho byavuzwe, ibigomba kubagezwaho ni byinshi kurusha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *