Thu. Apr 3rd, 2025

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo ku Badepite bahagarariye ibyiciro byihariye, yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye kuva ku itariki ya 14-16 Nyakanga 2024.

Abo badepite bose hanwe ni 27 barimo abahagarariye abagore 24, abahagarariye urubyiruko 2 n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Mu cyiciro cy’abagore abatowe mu :

 Mujyi wa Kigali (Uhagarariwe n’abagore babiri )

Abatsinze ni Kanyange Phoibe wagize 82,78% na Gihana Donatha wagize wagize 76,08%,

Intara y’Amajyaruguru ( Ihagarariwe n’abagore bane )

Hatowe Uwamurera Olive, Mukarusagara Eliane, Ndangiza Madine, Izere Ingrid Marie Parfaite

Intara y’Amajyepfo  (Ihagarariwe n’abagore batandatu)

Abatsinze barimo Tumushime Francine, Uwumuremyi Marie Claire, Uwababyeyi Jeannette, Kayitesi Sarah, Mukabalisa Germaine na Tumukunde Gasatura Hope.

Intara y’Iburasirazuba ( Ihagarariwe n’abagore  batandatu )

Abatsinde harimo Kazarwa Gertrude, Mushimiyimana Lydie, Kanyandekwe Christine, Mukamana Alphonsine, Umwingabire Solange na Mukarugwiza Judith.

Intara y’Iburengerazuba

Hatsinze Ingabire Aline, Mukandekezi Francoise, Nyirabazayire Angelique, Muzana Alice, Sibobugingo Gloriose na Uwamurera Salama.

Ku cyiciro cy’urubyiruko (giharariwe n’abantu babiri )

Abatsinze ni Umuhoza Vanessa Gashumba na Icyitegetse Venuste.

Umudepite uhagarariye abafite ubumuga

Mbabazi Olivia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *