Perezida Paul Kagame yashimangiye ko mu muco w’Umuryango FPR Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange bitajya byirara mu gihe cyo gukora inshingano zabo.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga 2024, ubwo yakiraga abantu b’ingeri zinyuranye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza kwa FPR Inkotanyi.
Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre byitabiriwe n’abarimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ba rwiyemezamirimo n’abikorera, abahanzi bifatanyije n’uyu Muryango mu bikorwa byo kwiyamamaza n’abayobozi mu nzego zinyuranye.
Perezida Kagame yashimye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bitatu.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyira imbere ikijyanye n’ubucuti no gukorana neza n’ibindi bihugu kugira ngo rukomeze rugane mu cyerekezo rwihaye.
Yagize ati “Igihugu icyo ari cyo cyose, cyangwa abantu, kigira inshuti, kikagira n’abanzi. Iyo rero duhereye ku mbaraga zacu, dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara. Dukorana neza n’abashaka ko dukorana neza, tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhendahenda n’abanzi barwo kugira ngo bakorane neza, ko ariko iyo banze na bwo rutabatenguha mu bijyanye no kwirwanaho.
Yakomeje ati “Amahoro yacu n’umutekano wacu ntabwo tubyiraramo. Ku banzi bacu tuzagerageza kubereka ko twakorana ariko nibahitamo gukomeza kuba abanzi, ntabwo tuzabatenguha mu kwirwanaho. Iyi ni yo myumvire na kamere ya RPF kandi yanamaze kuba umuco n’intekerezo nyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo u Rwanda rufashe imbaraga rufite, iyo rufatanyije n’inshuti zarwo “ibyo tugeraho ntibigira uko bingana.’’
Perezida Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 14-16 Nyakanga 2024, ku majwi 99.18%, atsinze Dr. Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda wagize 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.