Wed. Sep 18th, 2024

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yagarutse muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona iheruka mu 2019 asinya amasezerano y’umwaka umwe. 

Ibi byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku bikorwa bizaranga “Rayon Week” izasozwa n’Umunsi w’Igikundiro uzaba tariki ya 3 Kanama 2024.

Uyu mutoza w’imyaka 64 ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Robertinho nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania mu Ugushyingo. Andi makipe yatoje nyuma yo kuva mu Rwanda ni Gor Mahia FC yo muri Kenya na Vipers SC yo muri Uganda.

Azungirizwa na Sellami bakoranye igihe kirekire muri Tunisia no muri Simba SC, Ayabonga ushizwe kongerera imbaraga abakinnyi na Mazimpaka André utoza Abanyezamu.

Kugeza ubu Rayon Sports imaze gutangaza ni Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.

Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wigaragaje mu mukino wa gicuti Gikundiro yanganyijemo na Gorilla FC igitego 1-1 ku wa Gatandatu, byitezwe ko na we azazamurwa mu ikipe ya mbere.

Rayon Sports izakina undi mukino wa gishuti n’Amagaju FC ku wa Gatatu saa Cyenda i Huye.

Robertinho ni we uheruka guhesha Rayon Sports igikombe cya Shampiyona mu 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *