Wed. Sep 18th, 2024

Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Ni inama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ari kumwe n’umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, Rémy Rioux.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye ko ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo n’ibyo muri Afurika bifashwa mu guteza imbere ibikorwaremezo byakira ibikorwa binini by’imikino n’imyidagaduro, atanga urugero kuri Perezida Kagame wabishoboye.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwabashije kuzuza igikorwa remezo cy’indashyikirwa muri Afurika aricyo BK Arena, gikangura amahanga yose yifuza gutegura amarushanwa ndetse n’ibitaramo mu Rwanda.

Nyuma y’igihe gito kandi hafunguwe Stade Amahoro iri mu bibuga bya mbere muri Afurika no ku Isi bigezweho bishobora kwakira imikino ikomeye ndetse n’ibindi bikorwa binini cyane ko ishobora kujyamo abagera ku bihumbi 45.

Aha ni ho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yahereye atanga urugero kuri Perezida Kagame, avuga ko muri iyi myaka ishize yagiye abikoraho mu buryo bushimishije cyane ko bombi babashije kurebera hamwe umukino wa Basketball muri BK Arena.

Umukuru w’u Bufaransa yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira no gutera inkunga ibihugu byakira amarushanwa atandukanye kugira ngo intego zemejwe zigerweho.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike, biteganyijwe kubera ku Mugezi wa Seine kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *