Tue. Sep 17th, 2024

Abayobozi b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye bakomeje gusesekara i Kigali aho bitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame uherutse gutsindira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu.

bamwe bahageze  ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, abandi bahagera kuri iki Cyumweru ku munsi nyirizina w’ibirori.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa ari mu bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byibanze ku kurushaho kwagura ubutwererane n’imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *