Sat. Sep 14th, 2024

Abagize Guverinoma nshya iheruka gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bararahirira inshingano nshya kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ari na bwo batangira inshingano byemewe muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere. 

Guverinoma igiye gutangira inshingano nyuma y’icyumweru Dr. Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe, akaba ari we wagiriye inama Umukuru w’Igihugu mu gushyiraho Guverinoma nshya.

Muri Guverinoma nshya, ba Minisitiri benshi muri Guverinoma yacyuye igihe bongeye guhabwa inshingano.

Abashya binjiye muri Guverinoma harimo Minisitiri mushya w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Prudence Sebahizi,  Minisitiri wa Siporo Richard Nyirishema, na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) Christine Nkulikiyinka.

Nanone kandi Dr. Doris Uwicyeza Picard yabaye Umuyobozi w’Urwgo rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), asimbuye Dr. Usta Kaitesi wayoboraga urwo rwego guhera mu mwaka wa 2019.

Mi bashya, Sebahizi ni impuguke mu bucuruzi yasimbuye Jean Chrysostome Ngabitsinze, akaba ari Umuhuzabikorwa wa Gahunda z’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) mu Bunyamabangq bukorera muri Ghana.

Sebahizi yabaye umwe mu bakoze ibiganiro byafashije u Rwanda kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu mwaka wa 2007. Nanone kandi yabaye Umujyanama wa Guverinoma y’u Rwanda mu birebana no kwihuza k’Akarere.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mushya Nkulikiyinka yasimbuye Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya wirukanywe muri Nyakanga.

Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Isi, aho yahagarariye u Rwanda mu Budage no mu Burusiya.

Nyirishema wasimbuye Mimosa muri MINISPORTS, yari Visi Perezida ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) guhera mu mwaka wa 2016.

Uwicyeza wagizwe Umuyobozi wa RGB yari Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe Abimukira n’Ubufatanye mu Iterambere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Mbere y’aho Dr Uwicyeza yabaye Umujyanama Mukuru mu bya Takikini muri Minisiteri y’Ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *