Wed. Sep 18th, 2024

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yirukanye mu gisirikare Jenerali Majoro Martin Nzaramba na Col Dr Etienne Uwimana hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru n’abato 19 batatangajwe, ku mpamvu zitatangajwe.

 

Itangazo rigufi ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Kagame yanemeje gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 b’ayandi mapeti mu gisirikare cy’u Rwanda,RDF.

Mu Rwanda, itegeko N° 64/2024 rigenga ingabo z’u Rwanda ryo muri Kamena(6) 2024 rivuga ko “umusirikare ashobora kwirukanwa mu ngabo z’u Rwanda n’urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y’imyitwarire…”

Umwaka ushize Maj Gen Nzaramba yasohotse ku rutonde rw’abasirikare bakuru, barimo na Gen James Kabarebe, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ntibizwi neza niba yari yaragaruwe mu gisirikare, mbere y’uko ubu akirukanwamo.

Mu gihe cya vuba gishize, abasirikare bato babarirwa mu bihumbi bari barashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bagaruwe mu kazi.

Iki cyemezo cya Perezida Kagame yagifashe nyuma y’uko kuwa kane agiranye inama n’abajenerali ba RDF n’abandi basirikare bakuru ngo “baganire ku mahoro y’u Rwanda n’ibindi byihutirwa ku mutekano”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *