Wed. Sep 18th, 2024

Ihuriro ngarukamwaka rihuza abapolisikazi ryaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku nshuro ya 13 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama, hagarukwa ku buryo bwo kwirinda indwara nka Kanseri y’ibere n’indwara z’ibyorezo zirimo; Ubushita bw’inkende (Mpox), Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STDs) n’ingamba zo kuboneza urubyaro.

Umunsi wa mbere wari waranzwe n’ibiganiro byagarutse ku muryango n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, uruhare rw’abapolisikazi mu guteza imbere ubunyamwuga na disipuline n’ingamba za Polisi y’u Rwanda mu gushyigikira uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, mu muhango wo kurisoza ku mugaragaro, yavuze ko iri huriro ari mahirwe yo guhuza abagore n’abakobwa bakora umwuga wa gipolisi kugira ngo baganire ku ngamba n’inzitizi bahura nazo mu kurangiza inshingano zabo za buri munsi.

Yagize ati: “Ndizera ntashidikanya ko amasomo atandukanye mwize muri iri huriro azabafasha kunoza neza akazi, mukora kinyamwuga kandi mufata ingamba zo kurwanya amakosa yose abangamira umwuga arimo; ubunebwe, gukoresha imvugo irimo ikinyabupfura gike, kubura ku kazi, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zatuma mudahesha isura nziza Polisi y’u Rwanda”

DIGP Ujeneza yashimiye UNDP ku nkunga itera Polisi y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere zirimo ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibikorwa by’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *