tugakurikiza umurongo Perezida wa Repubulika yaduhaye, nta kabuza ibyo dushaka tubigeraho.”

Kugeza Nteko Ishinga Amategeko guhunda y’ibiteganyijwe kugerwaho muri manda ikurikiraho, biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubilika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 19, aho riteganya ko Minisitiri w’Intebe atangaza iyo gahunda bitarenze iminsi 30 Guverinoma Nshya ishyizweho.

Kuri uyu munsi iyo gahunda yakurikiwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, barimo Abadepite 80 n’Abasenateri 22, bakaba bafite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda za Guverinoma nk’uko biteganywa n’amategeko.