Wed. Sep 18th, 2024

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma aho Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu yasimbuwe na Joseph Nsengimana.

Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *