Sat. Nov 23rd, 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, Iyihiganwa mu Bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) kiravuga ko kugira ngo inyama z’itungo zigire ubuziranenge, ridakwiye kurenza amasaha ari hagati ya 12 na 48 ku ibagiro ritarabagwa.

Dr Simabarikure Gaspard, umukozi wa RICA ushinzwe ubugenzuzi bw’isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo yabwiye itangazamakuru ko impamvu y’ayo masaha ariko mu rwego rwo kwirinda ko itungo ryabangamirwaga bigatuma rirakara bityo bikagira ingaruka ku bwiza bw’inyama ritanga.

Yagize ati: “Ababaga amatungo by’umwihariko inka bakwiye kwitwararika birinda kuyafatana nabi mbere yo kubagwa.”

Yavuze ko gufatwa nabi kw’itungo rigiye kubagwa byaba bikozwe ako kanya, mbere yo kubagwa cyangwa rigakorerwa iyicarubozo igihe kirekire mbere y’uko rijyanwa kubagwa byo bigira ingaruka ku nyama zaryo ku buryo butandukanye.

Yagize ati: “Iyo uyibaze ako kanya ikiva mu kuyinaniza (Gufatwa nabi igiye kubagwa) itanga inyama zifite ibara ry’umweru zirimo amazi.

Mu buryo bwo kubungabunga ubwiza bw’inyama ni byiza kubaga rya tungo ritabangamiwe, kugira ngo bya binyabutabire bikora bya bindi bituma ya nyama ibaye kuriya bibe bikeya.”

Yongeyeho ati: “Nta tungo rigomba kurenza amasaha 12 ritarabaga ariko ntirikwiye kurenza amasaha 48 rihageze.”

RICA ivuga ko itungo ritinze kubagwa kandi ritagaburiwe na byo byongera ububabare n’umuhangayiko ku buryo bishobora gutuma inyama zangirika.

Iyo nzobere mu by’inyama Dr Simbarikure atangaza ko impamvu y’aya masaha ari uko itungo riba rikwiye kubagwa ritagaburiwe kuko iyo rigaburiwe hari mikorobe ziyongera zikaba zakwangiza ubwiza bw’inyama.

Ati: “Kutarigaburira ni ukugira ngo hagabanywe ibiri mu nda kandi buri hariya hari urwungano ngogozi rw’indiri ya za mikorobe. Kugira ngo umubiri ubashe gukuramo ibyo ukeneye,  ribanza kuza, muri icyo gihe rero gifata umwanya munini hari ubwo ushobora gusanga za mikorobe ziri mu gifu zituma ibyo yariye bivamo ibiritunga, ukayibaga zitarashiramo bikaba byakwangiza za nyama.”

RICA ikangurira abagiye kubaga itungo ko mu gihe ritegereje kubagwa bariha amazi kuko iyo rigize inyota riyanywa akaba yanasukura umubiri waryo bityo rigatanga n’inyama nziza.

Impamvu RICA ibuza abantu kutarya inyama zibagiweho

Dr Simbarikure avuga ko inyama ikibagwa iba ikeneye kuruhutswa.

Yagize ati: “Nubwo tuvuga ngo itungo rigiye kubagwa baririnde guhangayika, ntabwo bwa burozi bwaburamo hose. Ya nyama iba yakomeye cyane, bisaba ko ya nyama ishiramo bya binyabutabire byatumye ikomera maze ikoroha, ikaribwa imeze neza.”

Mu mwaka wa 2023 ni bwo RICA yatangaje ko ntawemerewe kugurisha inyama zitabanje kunyuzwa muri firigo nibura amasaha 24 zibazwe mu rwego rwo kubungabunga ubuzirange bwazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *