Thu. Sep 26th, 2024

U Rwanda rwatangaje ko rwatangije gahunda nshya yo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bikusanyirijwe hamwe, binyuze mu masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika ‘AfCFTA’.

Abohereje bwa mbere ibicuruzwa byabo biyemeje kongera ingano n’ubwiza by’ibyo bakora.

Ku ikubitiro ibicuruzwa bipima ibiro 900 bigizwe n’ikawa, icyayi, ubuki n’amavuta akomoka kuri Avoka, nibyo byoherejwe muri Ghana, gucuruzwa ku isoko rya Afurika y’Iburengerazuba.

Ni umuhango wayobowe n’abayozi batandukanye bahagarariye guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare muri iyi gahunda.

Ni gahunda ireba cyane abafite inganda nto n’iziciriritse babuze ubushobozi bwo kohereza ibyo bakora hanze y’igihugu nk’uko byasobanuwe na Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda.

Niyidukunda Mugeni, umwe mu bafite ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga bwa mbere binyuze muri iyi gahunda nshya, avuga ko byabateye imbaraga zo gukora cyane, kandi bagakora ibicuruzwa byiza byinshi mu rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Uyu kimwe na bagenzi bohereje ibi bicuruzwa muri Ghana, bahurijwe hamwe n’ikigo cy’ubucuruzi Igire continantal Trading Co. Ltd nyuma yo guhabwa ibyangombwa n’ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB.

Umuyobozi w’iki kigo, Briggette Harrington yagize ati “Intego yacu ni uguteza imbere ibyoherezwa hanze, cyane cyane ibikomoka ku buhinzi, binyuze mu masezerano ashyiraho isoko rusange rya AfCFTA. Byatangiye neza neza mu kwezi kwa 4, dushinga iki kigo cya Igire continantal Trading Co. Ltd, nyuma y’ibyumweru bicye, tubona ibaruwa itwemerera gukora iturutse muri MINICOM, nanone kandi mu byumweru bicye byakuriyeho, twabonye indi baruwa iduha uburenganzira bwo gutangira aka kazi, iturutse mu bunyamabanga bwa AfCFTA.”

Titiane Donde, ukuriye umushinga wiswe Kungahara Wagura Amasoko, uterwa inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika cy’Iterambere Mpuzamahanga, USAID, ari ncyo cyateye inkunga iyi gahunda nshya, avuga ko ubufatanye bafitanye na guverinoma y’u Rwanda buzakomeza gutera inkunga imishinga nk’iyi igamije kuzamura ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

Kuba u Rwanda rwohereje muri Ghana, ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi, binyuze mu masezerano ashyiraho isoko rusange AfCFTA, bigaragaza icyizere cy’ubufatanye bwiza bwa Afurika n’iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane, guhanga imirimo mishya muri Afurika no kwihuza kw’ibihugu kuri uyu mugabane.

Ibicuruzwa bizajya byoherezwa mu mahanga binyuze muri iyi gahunda nshya, bizajya bigabanyirizwa ikiguzi cy’ubwikorezi na RwandAir, kuko ikiro kimwe kizajya kishyurwa idorali 1, mu gihe hakusanyirijwe hamwe ibicuruzwa bipina toni, naho ibituzuye toni, ikiro 1 kizajya kishyuzwa idorali 1,4.

Ni mu gihe ubusanzwe, ikiro kimwe cyishyuzwaga $1,8.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *