Mon. Sep 30th, 2024

Perezida Kagame ategerejwe muri Latvia aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi ku wa 1-3 Ukwakira 2024.

Itangazo rya Perezidansi ya Latvia, ryasohotse kuri uyu wa Mbere, rivuga ko biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs ndetse n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Daigas Mierinas ndetse na Minisitiri w’Intebe Evikas Silinas.

Biteganijwe kandi ko muri uru ruzinduko, hazafungurwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiri ku Isomero ry’Igihugu muri Latvia.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Umukuru w’Igihugu cya Afurika agiriye muri iki gihugu ndetse ni ubwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, agiriye uruzinduko mu bihugu bya Baltic (Estonia, Latvia na Lithuania).

Latvia ni igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso bwa Km2 ibihumbi 64,589, kikaba gituwe n’abagera kuri miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

Perezida Edgars Rinkēvičs, ni Umukuru w’Igihugu wa 11 uri mu nshingano zo kuyiyobora.

Latvia ifite ubukungu buteye imbere, aho imibare yo mu 2019 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu wari kuri Miliyari 30.5 z’ama-euros.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *