Sat. Nov 23rd, 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin, ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo n’icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we.

Marc Govin yasabwe kwitaba RIB tariki 20 Nzeri 2024 kugira ngo abazwe ibyaha bitatu akurikiranyweho birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa; ariko icyo gihe ntiyitaba.

Uyu mukinnyi akekwaho kuba yarakoreye ibi byaha mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi mu Mudugudu w’Umunara, mu bihe bitandukanye ubwo yari amaze gutandukana n’uwo bakundanaga.

Mu ibazwa rye, Nshimiyimana yavuze ko mu gihe bakundanaga hari amafoto y’umukunzi we yafashe agaragaza ubwambure bwe, bamaze gutandukana ntiyabyihanganira.

Icyo gihe yamukangishaga kuyashyira hanze kugira ngo bagumane, ariko umukunzi we arabyanga, ni uko Marc Govin birangira ayo mafoto ayakwirakwije mu rwego rwo kwihimura.

RIB yihanangiriza abashyira cyangwa abakwirakwiza amafoto n’amajwi by’urukozasoni ko ari icyaha niyo yaba atari we uyarimo, igakomeza yihanangiriza abemera gufatwa cyangwa bifata amafoto y’urukozasoni barangiza bakayashyira hanze cyane ko ari bo ba nyirabayazana.

Si abo gusa kuko n’abayasakaza nabo baba bakoze icyaha bityo ikabasaba kubyirinda, kuko nabyo bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 129 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ko uhamwe n’ibyaha byo gukangisha gusebanya, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazahabu y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

Iyo uhamwe n’icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Ni mu gihe iyo uhamwe n’icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, uhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

 

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi myugariro wa Gasogi United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *