Thu. Nov 14th, 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko ibirori byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, byo Kwita Izina abana b’Ingagi, byasubitswe.

Ni ibirori byari bigiye kuba ku nshuro ya 20, aho abana b’Ingagi 22 bavutse kuva muri Nzeri umwaka ushize, bagombaga guhabwa amazina, mu mu hango wari kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.

Mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2024, ntabwo rwasobanuye impamvu yatumye uyu muhango usubikwa, gusa rwatangaje ko indi tariki uzabera izatangazwa.

Ubusanzwe uyu muhango witabirwa n’abaturutse impande zose z’Isi biganjemo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Kwita Izina abana b’Ingagi ni umuhango umaze gushinga imizi mu Rwanda kuko watangijwe muri 2005, ubwo Leta y’u Rwanda yafataga icyemezo cy’uko buri mwaka abana b’ingagi baba bavutse bazajya bahabwa amazina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *