Wed. Nov 13th, 2024

Umuhanzi Andy Bumuntu, yasinyanye amasezerano y’ubufayanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), agamije gufatanya mu bukangurambaga bwo gukangurira abana n’imiryango kutagira ipfunwe ry’uko bagize ibibazo byo mu mutwe.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, uyu muhanzi yavuze ko umwuga umuntu akora utagombye kuba uwo kumwinjiriza amafaranga gusa, ahubwo ukwiye no kugira umusanzu utanga mu muryango mugari akomokamo.

Andy Bumuntu yavuze ko yishimiye gukora ubuvugizi ku bana bafite ibibazo byo mu mutwe akoresheje ubuhanzi bwe kandi yizeye ko ntakizahungabana.

Yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko umwuga ukora ukwiye kuba gusa ukwinjiriza amafaranga, yego icyo gikwiye kubaho ariko hakabaho n’umusanzu utanga yaba mu gihugu cyawe, aho utuye cyangwa mu muryango wawe, wa mwuga ugatuma hari abantu bagira ubuzima bwiza kurushaho kuko wahababereye.”

Andy Bumuntu asanga bidakwiye ko umwana ufite ikibazo cyo mu mutwe cyangwa wakigize ahabwa akato akitwa amazina mabi, ahubwo akwiye gukorerwa ubuvugizi.

Ati: “Kugira ikibazo cyo mu mutwe ntibikwiye gutuma wumva usebye, ntukwiye kugira ipfunwe, ntibakwiye gupfukirana umwana ufite icyo kibazo cyangwa ngo bamwite umusazi, ahubwo bakwiye kumujyana aho bikwiriye, agahabwa ubufasha kandi tuzanabageraho  tubibakangurire, ntabwo bizagarukira ku mbuga nkoranyambaga gusa.”

Bumuntu asanga ibikorwa by’ubukangurambaga bikwiye gukorwa n’inzego zitandukanye, kuko bireba abantu bose kandi ubufatanye ari bwo bwageza ku ntsinzi.

Umuyobozi uhagarariye UNICEF Lindsay Julianna, avuga ko Andy Bumuntu afite impano nyinshi n’ubushake bwo gukora ubuvugizi ku buzima bwo mu mutwe.

Ati: “Andy afite impano zitandukanye, hari uruhare rw’umuziki we, impano yo gukemura no kurwanya ibibazo byo mu mutwe, akoresha ijwi rye n’ubwamamare bwe ugira ngo afashe abantu kurwanya ibibazo byo mu mutwe no kwirinda gutanga akato ku bagaragayeho ibyo bibazo, uretse no kubikora nk’akazi afite n’umutima wo gufasha no kwita ku bakiri bato akabaha ibyo yifitemo kugira ngo bibafashe.”

Ubuyobozi bwa UNICEF buvuga ko igitera ibibazo byo mu mutwe ku bana ndetse no ku rubyiruko muri rusange bitandukanye harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, kubyara bakiri bato ku bakobwa n’ibindi bitandukanye.

Biteganyijwe ko aya masezerano y’imikoranire azamara amezi atandatu, ashobora kuzongerwa mu gihe impande zombi zizabyemeranyaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *