Mu muhango wo guherekeza mu cyubahiro Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024 mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul Kagame yavuze uburyo Ambasaderi Colonel (Rtd) Joseph Karemera yitangaga muri byose ndetse akaba ari umwe mu bazanye igitekerezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse gutabaruka yari umugabo witangaga muri byose akabikora ari nako yita ku muryango we.
Yagize ati “Jyewe namenye Karemera mu mwaka wa 1976, kuko Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda bari hanze y’Igihugu ari impunzi bataha mu Gihugu cyabo. Karemera rero yabaga ahari ari mu batekerezaga uko Abanyarwanda bataha aza no kugira uruhare mu byo twarimo twese mu ngabo za Uganda ari na ho icyo gitekerezo cyo gushakisha gutaha cyagiye gikura, kiza gukomera kijyamo abantu bandi benshi ari abari muri Uganda icyo gihe ari no mu bindi bihugu duturanye habaho guhuza ibitekerezo”.
Perezida Kagame yavuze ko aho Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yabaga ari hose yabigiramo uruhare ubwo yari ari mu mashuri muri Kenya no muri Makerere, ndetse no mu rugamba rwo kubohora Igihugu nabwo Karemera yitanyije n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yagize uruhare mu byubakwaga byose mu Gihugu haba mu mirimo yagiye akora itandukanye y’Igihugu.
Ati “ Uruhare rwe mu kubaka Igihugu rwo kuba Minisitiri haba mu Burezi, ndetse no kuba Ambasaderi hose hagaragaza imbaraga ze mu kubaka u Rwanda”.
Perezida Kagame yagaragaje ko Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga no mu byo yagizemo uruhare.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo urupfu rutamenyerwa ariko igihe iyo kigeze umuntu wese kubaho kwe bigira aho bigarukira, akaba ari yo mpamvu Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera, inshuti n’imiryango imuherekeje.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu mibereho ya muntu aba akwiye kwigiramo amasomo atandukanye mu bihe byose akiri ku Isi.
Ati “Ayo masomo afite uko yubaka umuntu uko amugira akaba uwo ari we. Ku ruhande rwa Colonel (Rtd) Karemera amasomo yavanye mu buzima bwe ni yo yavanyemo kuba icyo yabaye uhereye kuba mu bari ku isonga batekereje kugira ngo ikibazo cy’Abanyarwanda bari impunzi batahe ndetse no gukemura ibindi bibazo by’abari mu Gihugu ariko batabayeho neza muri icyo gihe kuko nta mutekano bari bafite”