Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko hamwe na Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bari mu bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Iteka rya Perezida ryo ku wa 18 Ukwakira 2024 ritanga imbabazi ryashyize ku mugereka abagororwa 31 bahawe imbabazi, bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu Rwanda, barimo Bamporiki Edouard na Emmanuel Gasana wayoboye Polisi n’Intara y’Uburasirazuba.
Iri teka ryashyizweho nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ikanasimbuza Abaminisitiri babiri bayoboraga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI).
Jean Claude Musabyimana wayoboraga MINALOC yasimbujwe Dr Patrice Mugenzi, mu gihe Dr Musafiri Ildephonse wayoboraga MINAGRI yasimbujwe Dr Mark Cyubahiro Bagabe (wigeze kuyobora Ikigo gitsura Ubuziranenge).