Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025, yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), inamenyeshwa iby’imirwano iherutse kubera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Yihanganishije imiryango y’abasivili 16 bo mu Karere ka Rubavu bahitanywe n’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri RDC.
Inama y’Abaminisitiri kandi yagejejweho ibijyanye n’ubufasha bwatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ku matsinda atandukanye y’abantu bahunze harimo n’abakozi ba Loni, bava i Goma bakemererwa kunyura mu Rwanda.
Yanagejejweho ibyavuye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye ku wa 08 Gashyantare 2025.
Iyi nama yongeye gutanga umurongo w’igisubizo cya politiki mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu bindi ni uko Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe uko Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo 2025A cyagenze.
Hagaragajwe ko iki gihembwe cyaranzwe n’umusaruro uri ku kigero cyiza biturutse ku bwitabire bushimishije bw’abahinzi n’ingamba Guverinoma yafashe zo kongera umusaruro, guhinga ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ikirere hamwe n’uburyo bunoze bwo gusarura no guhunika imyaka.
Mu gihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cya 2025A, byateganywaga ko ubutaka buhingwa buziyongeraho 10% bukagera kuri hegitari ibihumbi 802.
Abahinzi bakanguriwe gukomeza kuvugurura ubuhinzi kugira ngo burusheho gutera imbere no kongera umusaruro mu gihembwe cy’ihinga 2025B.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi politiki zirimo iy’ingufu na politiki y’Igihugu y’imitunganyirize y’imijyi.