Wed. Mar 12th, 2025

Leta y’u Rwanda yamaganye byimazeyo ibikorwa biherutse gukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigamije gusenya ubufatanye bwayo n’ibihugu cyangwa Imiryango Mpuzamahanga ishingiye kuri Siporo irimo amakipe ya Arsenal, Bayern Munich, PSG no mu Marushanwa Nyafurika ya Basketball (BAL).

U Rwanda rwavuze ko iyo myitwarire ya RDC isubiza inyuma urugendo rwo guharanira amahoro, umutekano, n’ubufatanye bw’ubukungu mu Karere no muri Afurika.

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025.

Iryo tangazo riragira riti: “Ubufatanye bw’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ya  Siporo, irimo Arsenal FC, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain (PSG), ndetse na Basketball Africa League (BAL), ni inkingi ya mwamba mu cyerekezo cyacu cyo guteza imbere ubukungu, kuzamura ubukerarugendo, no gushyigikira iterambere ry’imibereho rusange.”

U Rwanda rwashimangiye ko ubwo bufatanye burenga imbibi z’Igihugu, bufasha mu guhanga ibishya, bigaha imbaraga abaturage babarirwa muri za miliyoni b’Abanyafurika, ndetse bukagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’uwo mugabane.

Imikino nk’imbaraga z’iterambere n’ubumwe

Muri iryo tangazo, u Rwanda rwashimangiye ko rwemera imbaraga zidasanzwe z’imikino mu guhanga ibishya, guhuza abantu no guteza imbere Umugabane wa Afurika.

Riti: “Binyuze mu bufatanye bw’imiryango mpuzamahanga ya Siporo nka Arsenal FC, Paris Saint-Germain (PSG), FC Bayern Munich, ndetse na Basketball Africa League (BAL), u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igicumbi cy’imikino mpuzamahanga ndetse n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.”

Ryakomeje rigira riti: “Ubu bufatanye bwateje imbere umupira w’amaguru n’umukino wa basketball, bwafashije kugaragaza no guteza imbere impano mu Karere no mu gihugu imbere, bwateje imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ndetse bugira uruhare mu kubaka ibikorwa remezo by’imikino.”

RDB yavuze ko kugerageza gushyira politiki muri ubu bufatanye ari ukwibeshya no kudaha agaciro inyungu zifatika izi gahunda zifitiye ubukungu, sosiyete, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage muri Afurika.

U Rwanda rwerekanye ko ubukangurambaga bwa “Visit Rwanda”, buri ku isonga ry’ubu bufatanye, bugaragaza ukwiyemeza kw’u Rwanda mu kwimakaza amahoro, umutekano, n’iterambere rirambye.

RDB iti: “Kugerageza gusenya iyi ntego ntacyo byongera mu gushakira ibisubizo ibibazo nyakuri byugarije Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”

U Rwanda rwashimangiye uburenganzira bwarwo bwo kwirindira umutekano

Muri iryo tangazo RDB yibukije ko ibibazo by’umutekano ku mupaka w’u Rwanda n’Uburasirazuba bwa RDC bifite imizi mu bibazo by’imbere muri RDC, birimo imiyoborere mibi, ivangura rikomeye rishingiye ku moko, ndetse n’ukubura ubushobozi bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.

Ivuga ko ibyo byatumye umutwe wa M23 wegura intwaro urwana ugamije kurengera ubuzima bw’abaturage ba RDC, nyuma y’imyaka myinshi hakorwa itotezwa rishingiye ku moko rikorerwa abo mu miryango y’abagize uwo mutwe.

RDB iti: “Kuba Leta ya RDC yarabuze ubushake bwo kurinda abaturage bayo byatumye benshi baba ibitambo by’urugomo rushingiye ku ivanguramoko.”

U Rwanda rwibukije ko kuba umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gukorana na leta ya RDC bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

RDB yagize iti: “Ubuyobozi bwa RDC bwakomeje gutuma ikibazo gikomera binyuze mu kwamamaza urwango rw’amoko ku banyekongo bavuga Ikinyarwanda, bugagaraza ko bushaka gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwarwo.”

RDB yavuze ko ibyo bintu bigira ingaruka zikomeye ku mutekano mu Karere, harimo icy’impunzi, aho u Rwanda rumaze kwakira abarenga 100 000 bo mu bwoko bw’Abatutsi bava muri Congo, barugannye bahunga ubwo bwicanyi no gukandamizwa.

U Rwanda rushyigikiye ibiganiro bigamije amahoro, n’umutekano mu Karere

U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje gushyira imbaraga mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere rwibanda ku gucunga imipaka no guteza imbere ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’ubugome n’irondabwoko mu Burasirazuba bwa RDC.

Ku birego bivuga ko u Rwanda rwiba amabuye y’agaciro muri DRC, RDB yashimangiye ko nta shingiro bifite kandi byibanda ku kwihisha mu bibazo by’imicungire mibi y’ubucukuzi bw’amabuye muri DRC, harimo ruswa ikabije n’imikorere itagira umurongo ngenderwaho.

U Rwanda rugaragaza ko rwiyemeje gushakira igisubizo cya politiki ku bibazo by’Uburasirazuba bwa DRC.

U Rwanda rukomeye ku ihame ryo gushyigikira iterambere n’uburumbuke

U Rwanda rugaragaza ko iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ryubakiye ku mutekano, ituze, no ku miyoborere myiza, ibintu byatumye ruba igihugu cya kabiri gikurura ba mukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika.

Itangazo rya RDB riti: “Icyerekezo cy’u Rwanda ku hazaza ni amahoro n’uburumbuke, kandi dufite intego yo gukomeza guteza imbere ubufatanye butanga umusaruro no ku bihugu byose duturanye harimo na RDC, kugira ngo tuzamure iterambere n’ubukungu mu Karere.”

Twizera cyane ubushobozi bwo guhindura ibintu binyuze mu bufatanye bw’imikino, buhuza abantu mu bice byose bya Afurika kandi bugateza imbere ubumwe n’ubukungu.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *