Bankwijisi Emmanuel na Habonimana Gilbert barashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa amajerikani 3 ya lisansi bagifatwa ngo bari batumwe n’uwitwa Uwimana Ezéchias na we ushakishwa, bagomba kuyimugereza ku mugezi wa Ruhwa, akayambutsa ayijyana i Burundi nka magendu.
Bankwijisi Emmanuel w’imyaka 31 na Habonimana Gilbert w’imyaka 21 bakaba bacitse inzego zari zabafashe, bamaze kuyifatanwa no gutanga ayo makuru.
Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yayibwiye ko ari bo ari n’uwabatumye,bose ari abo mu Mudugudu wa Rushwati, Akagari ka Nyamihanda, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, bigakekwa ko uwayibatumye yari afitiwe amakuru ko asanzwe acuruza ibintu bya magendu abyambukana i Burundi mu gicuku, aba yari yatumye bayifatanywe saa munani n’igice z’ijoro.
Ati: “Amakuru y’ubucuruzi bwa magendu ijya i Burundi kuri uriya mugabo yari ahari, hari hasigaye gusa kumenya abo akoresha no gufatirwa mu cyuho, kuko aho bimariye kumenyekana ko lisansi ari imari ishyushye i Burundi, hari abaturiye umupaka na bwo batagisinzira, barara bashakisha inzira zose zo kuyambutsa, ari muri urwo rwego n’uyu ari ko yakoraga nubwo atafashwe ngo abisobanure neza.”
Umuturage wo mu Mudugudu wa Rushwati yayibwiye Imvaho Nshya ko mu Murenge wabo wa Butare, utugari 3 muri 4 tuwugize dukora ku Burundi, umugezi wa Ruhwa kuri icyo gice kuwambuka bitagoye kuko atari hanini, bigasaba gukaza ingamba zirimo ingufu ku irondo kugira ngo magendu ihacike,kuko bazi ko hari byinshi abarundi bakeneye biva mu Rwanda, binahenze, bakaba bakora ibishoboka byose ngo babibashyikirize.
Ati: “Nka bariya uwabatumye yari yabahaye ikiraka cyo kuyimugereza ku cyambu cya Sesirare muri iryo joro, akayambukana rwihishwa, bivuze ko atari ubwa mbere bikorwa muri ibi bihe, cyane cyane ko hari n’ibindi bigenda bifatwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, yabwiye Imvaho Nshya ko koko bariya bafashwe, nyuma yo kuvuga uko byagenze bagaca mu rihumye abari babafashe bagacika, bakaba bashakishwa, kimwe n’uriya mugabo wari wabatumye, bizeye kuzabafata bakabiryozwa.
Na we avuga ko ikigaragara ari uko uriya wabatumye ashobora kuba yakoraga ubu bucuruzi bwa magendu, cyane cyane ko kuri izi mbibi hari n’abandi bahafatira, akazabisobanura neza nafatwa.
Ati: “Twarabahagurukiye kuko no mu minsi ishize duherutse kufatira kuri uriya mugezi wa Ruhwa undi mugabo wari uhagejeje inka agiye kuyambutsa ngo ajye kuyigurisha i Burundi, bivuze ko hari n’abandi baba babigerageza ariko bagatinya kuko bazi ko hari ingamba zikaze bafatiwe.’’
Avuga ko aba basore bari basanzwe bakora akazi ko gutwara imizigo, uwo akabaha kiriya kiraka, agasaba abakora akazi ko kwikorera imizigo cyangwa imyaka y’abaturage kwirinda gukoreshwa muri magendu kuko byabagiraho ingaruka zikomeye, cyangwa bagatanga amakuru kuri abo bashaka kubajyana mu bitemewe bagatahurwa, bagahanwa.
Ati: “Twanakoranye inama n’abaturage nyuma yo gufata uwo washakaga kwambutsa inka, tubabwira ububi bwa magendu no kwishora i Burundi muri ibi bihe imipaka ifunze banyura mu nzira zitemewe, ko kubera ko ubuyobozi butaba buzi aho bari, umutekano wabo uba utizewe, banagize ikibazo kubona aho babariza byagorana, n’ubu tukaba twongera kubihanangiriza kutarenga ku mabwiriza twabahaye, ibyo bashatse kugurisha bakabigurishiriza hano mu Rwanda.”