Tue. Mar 11th, 2025

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yatangaje ko imiryango ishingiye ku myemerere yategetswe kujya inyuza amafaranga yose yinjije kuri konti cyangwa kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kugenzura neza inkomoko y’amafaranga bakiriye n’icyo yakoreshejwe niba kiri mu nyungu z’abaturage bayatanze.

 

Buri munsi wo gusenga mu idini cyangwa itorero haba hari ibiseke n’udusanduku bashyiramo amaturo, icyacumi n’andi y’amoko menshi abashinze idini bashobora gutekereza kandi bakumvisha abakirisitu ko bagomba kuyatanga.

Uvuze ko uru rwego ni runyuramo amafaranga menshi ntiwaba wibeshye kuko ahenshi iyo babara amaturo bakageza muri miliyoni kandi ugasanga ni paruwasi imwe gusa.

Mu mabwiriza mashya yasohowe na RGB ku wa 6 Werurwe 2025, harimo ingingo ivuga ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba gukora ibikorwa by’imari byose bikorwa binyuze muri banki cyangwa mu bindi bigo by’imari byemewe mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard, yabwiye RBA ko hari amwe mu madini basuye bagasanga nta konti agira nyamara yirirwa yakira amafaranga y’abaturage, bityo ko kubasaba gukoresha banki bigamije kubakangurira gukorera mu mucyo.

Ati “Harimo ikintu cyo gukorera mu mucyo kubera impamvu nyinshi, hari impamvu ya mbere mvuga ko ijyanye n’umuturage. Ni amafaranga yanyu muba mwatanze.”

Kuva mu mpera za 2024 inzu zisengerwamo zirenga 9800 zarafunzwe kubera kututuza ibisabwa, zirimo n’izari zubatse mu buryo butarambye ku buryo zishyira mu kaga ubuzima bw’abazirimo.

Ati “Ndabizi ko ubu ngubu abenshi muri mwebwe mufitemo insengero ziri kubabwira ko mugomba gutura bakubaka. Buri cyumweru mutanga amafaranga, ajyahe? Ni iki kibizeza ko ari ayo kubaka urwo rusengero, ni iki kibizeza ko urwo rusengero nibarwubaka rwanditse kuri iryo torero rutanditse kuri pasiteri bwite?”

Dr. Uwicyeza yahamije ko abantu batura buri cyumweru nyamara abapasiteri cyangwa abayobozi b’idini bakayakoresha uko bishakiye kuko baba bayahawe mu ntoki.

Ati “Ni ko bigenda. Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he. Iki kintu ni icyo kugira ngo tumenye ngo niyo waba wanatuye ni ukugabanya amafaranga agenda mu ntoki. Niba mwayabonye nk’itorero murayashyira kuri konte kugira ngo tugire amatorero afite konti muri banki.”

“Murayashyira kuri konti mwerekane n’aho aturuka. Hari no kugira ngo dushishikarize abantu gukoresha ikoranabuhanga rishobora kugenzurwa kugira ngo tubanze tubone amafaranga aho aturuka. Ni ukurengera inyungu z’abari gutanga ayo mafaranga tumenye ngo yabaturutsemo, agiye hehe? Arabikwa hehe? Hari amatorero twasanze atagira konti kandi ntabura gufata Amaturo buri cyumweru cyangwa buri gihe cyose ateranye, ayabika hehe? Ayakoresha iki?”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kugenzura amadini ari inyungu z’abaturage kuko hashobora kubamo icyuho cy’ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.

Ati “Turashaka kumenya amafaranga idini rikoresha riyakura hehe? Ni mu cyacumi gusa? Ese nitwaba turema ibintu bisa no gushyigikira iterabwoba ugasanga ari ho banyura bagasenya politike y’igihugu?”

Yavuze ko bifuza gukurikirana neza uko amadini ashyira mu bikorwa gahunda za Leta, agafatanya na Leta guhindura umuturage mwiza haba mu mibereho myiza hubakwa amashuri, amavuriro, gahunda zimuteza imbere ariko akanakurikiza na politike y’igihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB mu 2023/2024 bugaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere 23,1% ari yo ifite inyandiko zisobanura ibyo ikora, icyerekezo cyayo n’uko bizagerwaho, na ho 76,9% bafite igenabikorwa n’ingengo y’imari byemejwe.

Mu bikorwa bijyanye n’icungamutungo mu madini, amatorero n’imiryango ibishamikiyeho nta n’umwe ufite uburyo buboneye bwo gutanga amasoko. Abarenga 65,1% bafite ibitabo by’ibaruramari ariko 15% gusa ni bo bakoresheje abagenzuzi b’imari mu kugenzura uko imari yakoreshejwe.

RGB igaragaza ko imiryago ishingiye ku myemerere 30,8% ari yo ifite abakozi bahoraho ari na bo bafite amasezerano y’akazi, banishyurirwa ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *