Umutwe wa M23 waraye wigaruriye Centre ya Walikale, uyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

M23 yafashe uriya mujyi muto nta mirwano ibayeho, gusa uyu mutwe ku wa Gatatu wari wiriwe urwanira mu nkengero zawo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.

Kuri ubu byitezwe ko nyuma ya Walikale, M23 ishobora kurwana yerekeza mu mujyi wa Kisangani Ingabo za Leta ya Congo zikomeje gukoresha zigaba ibitero ku birindiro byayo, cyangwa uwa Kindu wo mu ntara ya Maniema.

Walikale-Centre yafashwe nyuma y’amasaha make i Doha muri Qatar habereye umuhuro wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Aba bombi bahuye bigizwemo uruhare n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar wasabye ko habaho agahenge hagati y’impande zihanganye.

Iriya Centre nanone yafashwe nyuma y’amasaha make ibiganiro byagombaga guhuza M23 na Leta ya Kinshasa bipfubye, kubera ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye inyeshyamba ku wa Mbere w’iki cyumweru.