Inama y’Abaminisitiri yagize Col Pacifique Kayigamba Kabanda Umunyamanaganga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, asimbuye Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari uri kuri uwo mwanya kuva muri Mata 2018.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro n’ingamba bitandukanye ndetse ishyira mu myanya abayobozi mu nzego zitandukanye.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda wahawe inshingano zo kuyobora RIB yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rwa Gisirikare.
Iteka rya Perezida ryo ku wa 26 Gicurasi 2023 ni ryo ryagaragaje ko Col Ruhunga yongerewe manda yo kuyobora RIB, yungirijwe na Kalihangabo Isabelle. Ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2023.
Ingingo ya Ingingo ya 20 y’itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.
Iri teka ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, icyakora, agaciro karyo gahera ku wa 09 Mata 2023 kuri Col (Rtd) Ruhunga na Kalihangabo.
Col Ruhunga na Kalihangabo ni bo bayobozi ba mbere RIB yari igize kuva yashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.
Mu nshingano zayo harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.
Harimo kandi gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.
Mu bandi bahawe imirimo barimo Jeanne Umuhire wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC asimbuye Bigirimana Noella.
Bigirimana yagiye kuri uwo mwanya muri Mutarama 2022 avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.
Nassi Agaba Bisengo yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, umwanya utari usanzwe uri muri iki kigo.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyize mu myanya itandukanye, aho Oda Gasinzigwa yakomeje kugirwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Visi Perezida agirwa Kizito Habimana.
Ni mu gihe Fortunée Nyiramadirida, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Semanywa, Françoise Kabanda Uwera, Judith Mbabazi bagizwe abakomiseri.
John Bosco Nkuranga yagizwe umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye muri Minisiteri y’Uburezi mu gihe Dorian Cyubahiro yagizwe Umujyanama Mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.