Thu. Apr 3rd, 2025

Abarenga 1000 barimo abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano hirya no hino ku Isi bateraniye mu Rwanda mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika, Global AI Summit on Africa.

Iyi nama yatangijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 95 bitandukanye ku Isi.

Ni ku nshuro ya mbere iyi nama yo ku rwego nk’uru yabereye ku Mugabane wa Afurika, mu kurebera hamwe uko Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI, ryakoreshwa mu ngeri zitandukanye mu iterambere ry’ubukungu.

Umuhango wo gutangiza iyi nama witabiriwe na Perezida Kagame na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé; Mahmoud Ali Youssouf uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU, Doreen Bogdan-Martin, Intumwa ya Loni mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Amandeep Singh Gill n’abandi.

Inama ya Global AI Summit on Africa yateguwe n’Ikigo cy’Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda, C4IR [Centre for the Fourth Industrial Revolution] ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum.

Abayitabiriye baganiriye ku kwifashisha ubwenge bw’ubukorano mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu buhishwe mu bakozi ba Afurika.

Iyi nama iteranye mu gihe ubwenge buhangano buri mu bihanzwe amaso mu iterambere ry’Isi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda, C4IR [Centre for the Fourth Industrial Revolution], Crystal Rugege, yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko igihe kigeze ngo Afurika itekereze ku kwifashisha AI mu buzima bwayo bwa buri munsi.

Yerekanye ko ibyiza by’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano bitazizana ahubwo hakenewe kubiharanira, imiyoborere myiza n’ibindi bizafasha kugira ngo bigerweho.

Komiseri ushinzwe Ibikorwaremezo n’Ingufu muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Lerato Mataboge, yerekanye ko hagati ya 2020 na 2023, ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano mu rwego rw’ubuzima ryazanye ishoramari rishya rya miliyoni $550, ryatumye habaho ibigo bishya bigitangira bigera kuri 350 mu bihugu birindwi byo muri Afurika.

Ati “Iri shoramari ryafashije Umugabane wa Afurika kubasha gukora inkingo ziramira ubuzima bw’abaturage n’ibindi bikenerwa mu rwego rw’ubuzima.”

Komiseri Lerato Mataboge yavuze ko ubwenge bw’ubukorano kandi bukomeje kwifashishwa n’ibigo by’imari bikoresha ikoranabuhanga bityo bigafasha abaturage kugerwaho na serivisi z’imari hirya no hino muri Afurika.

Yerekanye ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikomeje kugaragaza impinduramatwara mu buhinzi aho nibura abahinzi barenga miliyoni 30 bo muri Afurika bahinga ku buso buto bagerwaho n’amakuru abasha kubafasha kongera umusaruro.

Biteganyijwe ko mu 2030, AI izongera miliyari ibihumbi 19,9$ ku bukungu bw’Isi mu gihe Umugabane wa Afurika wo uzunguka miliyari ibihumbi 2,9$.

Artificial Intelligence izagira uruhare mu gukura mu bukene abaturage barenga miliyoni 11 ndetse no guhanga imirimo irenga miliyoni ibihumbi 500 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *