Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kandi ko ataari ubwicanyi ndengakamere bwahutiyeho.
Guterres yabigarutseho ku wa Mbere, mu gihe ku Isi hise hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye.
Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo ari ubwicanyi ndengakamere bwatunguranye. Yaragambiriwe, yatekerejweho mbere kandi yarateguwe.”
Yavuze kandi ko icyo gihe cyijimye cyabaye mu mateka y’u Rwanda kibibutsa nka Loni ko nta muryango n’umwe ukingiwe ingaruka z’inzangano n’ubugome.
Yasabye buri gihugu ndetse na buri muryango w’abaturage aho waba uberereye hose, ko bagomba kuzuza inshingano yo kubahiriza ingingo zigize amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, mu kwimakaza uburenganzira bwa mu ntu n’ubumwe kuri bose.
Yahamirije amahanga ko Umuryango w’Abibumbye washinzwe nyuma ya Jenoside [yakorewe Abayahudi], uri kumwe n’ibihugu muri urwo rugendo.
Yakomeje agira ari: “Mu mwaka wacu wa 80 tumaze, turongera kwiyemeza gushyigiira amahame yashingiweho ari na yo akenewe kubahirizwa na buri muryango w’abantu. Kuri uyu munsi wo kwibuka ndabasaba gukorana mu kubaka Isi yuje ubutabera, rukaba twifatanyije n’abarikotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bihugu bitandukanye ku Isi, umuryango w’Abanyarwanda baba muri diyasipora wifatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwagaragaraga nk’urudashobora kuyoborwa.
Gusa ngo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yahindutse ibuye rikomeza imfuruka mu kongera kubaka isano muzi Abanyarwanda bose bahuriyeho, ari na yo ntandaro yo kuva ibuzimu bajya ibumuntu.
Intumwa Ihoraho y’u Rwanda yungirije mu Muryango w’Abibumbye Robert Kayinamura, yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 31 ishize ibikorwa bihakana n’ibipfobya Jenoside bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye ku Isi.
Ati: “Uyu munsi, mu gihe guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje kwiyongera, imvugo zakoreshwaga mu kwambura abantu agaciro hagamijwe gukora Jenoside zikomeje kugaragara kandi harazurwa ingengabitekerezo ziciriritse z’amacakubiri.”
Aho ni ho yahereye ashimangira ko ubutabera bugikenewe cyane kurusha uko byahoze, cyane ko hakiri impapuro zisaga 1000 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwohereje mu bihugu bitandukanye ariko zikaba zitarakorwaho.
Yasabye amahanga kuzirikana inshingano ihuriweho yo gukumira Jenoside, bityo ko ijambo ‘Nibizasubire Ukundi’ rikwiye kurenga kuba ikimenyetso ahubwo rikayobora politiki n’ibikorwa bishyirirwaho kwirinda ko Jenoside itakongera kugira ahandi iba.
Philémon Yang, Perezida w’Inama ya 79 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko mu bihe bigoye, amahanga yatengushye kandi yatereranye u Rwanda.
Ati: “Nubwo habonetse umuburo hakiri kare, Isi yose yararebereye kugeza ubwo ubwicanyi bwakorwaga ku mugaragaro. Guverinoma zari mu biganiro mu gihe abatabazaga basaba ubufasha batasubijwe. Uyu munsi dukwiye kwibaza tuti, ese mu by’ukuri twakuye amasomo ku hahise?”
Yakomeje ahamya ko ingengabitekerezo yateye Jenoside yakorewe Abatutsi itararandurwa, ikaba ikiriho kandi izenguruka yanduza imiryango inyuranye ku Isi, binyuze mu mvugo z’urwango, umuco wo kudahana no gukwiza amakuru y’ibinyoma.
Yavuze ko kuri ubu Umuryango Mpuzamahanga udakwiye kongera kurebera ahubwo hakenewe ibikorwa bifatika mu kurwanya icyo cyorezo.