Fri. Apr 11th, 2025

Mu gihe ku ya 7 Mata 2025, u Rwanda rwatangiye Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya Arsenal na PSG yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye.

Arsenal na PSG zifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Arsenal na PSG zifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ibi aya makipe yabikoze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho Arsenal yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye.

Yagize iti “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na yo ibinyujije mu butumwa bwatanzwe n’abakinnyi batandukanye barimo Lee Kang-In, Vítor Machado Ferreira Vitinha, Lucas François Bernard Hernandez, Ousmane Dembélé, Gianluigi Donnarumma, Achraf Hakimi na Warren Zaïre-Emery, yavuze ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse hashyigikirwa abarokotse.

Bagize bati “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Duha icyubahiro abarenga miliyoni babuze ubuzima, tunifuriza abarokotse gukomera no kubashyigikira.”

Arsenal yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 2018 na PSG yakurikiyeho mu 2019, binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), buri mwaka zifatanya narwo mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zitanga ubutumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *