Wed. Apr 23rd, 2025

Twahirwa Moses wahanze inzu y’imideli ya Moshions yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. ‎

 

Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry. Yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuri Turahirwa Moses bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI (Rwanda Forensic Institute).

‎‎Umuvugizi wa RIB yavuze ko kandi ingano y’ibiyobyabwenge yasanzwe muri Moses ari nyinshi bityo ko bigira uruhare no mubyo akora gusa ko ibindi iperereza rikomeje.‎Yagize ati”Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”

‎‎Ni ku nshuro ya kabiri Twahirwa Moses atawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge dore ko no muri 2023 ariko byagenze ariko akaza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *