Mu gitondo cyo ku wa 29 Mata, ibikoresho bya gisirikare by’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) byatangiye kwambuka ku mupaka wa Rubavu byinjira mu Rwanda, mu rugendo rwo kubisubiza mu bihugu byabyo nyuma yo kweguzwa ku rugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibikoresho byambutse birimo ibifaru bikururwa n’iminyururu, imodoka z’intambara, ndetse n’ibikoresho bisanzwe byifashishwa mu bikorwa bya gisirikare. Ibi bibaye nyuma y’uko bivugwaga ko SADC yari ifite umugambi wo kubinyuza ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko uwo mwanzuro ntiwabaye impamo. Amakuru ahamya ko bamwe mu bayobozi ba SADC batifuzaga kunyura mu Rwanda kubera impamvu z’icyubahiro no kwirinda guseba, bitewe n’uko gutsindwa n’umutwe wa M23 byafashwe nk’igisebo gikomeye.
Iki cyemezo cyo kunyura mu Rwanda kije nyuma y’imirwano ikaze yabereye mu turere twa Masisi, Rutshuru, Nyiragongo ndetse no hafi y’umujyi wa Goma, aho ingabo za SADC zifatanyaga n’iza Leta ya RDC mu guhangana n’inyeshyamba za M23. Iyo mirwano yashyize ingabo za SADC ku gitutu gikomeye, kugeza ubwo umuryango wemeje ko abasirikare bawo barenga 200 batakaje ubuzima.
SADC yari yarohereje abasirikare basaga ibihumbi bitanu mu Burasirazuba bwa RDC mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo gusubiza amahoro muri kariya karere karangwamo umutekano mucye umaze imyaka myinshi. Gusa uko imirwano yagendaga irushaho gukomera, ni ko amahirwe y’intsinzi kuri SADC yagendaga agabanuka, bituma uyu muryango uhitamo kwisubirira inyuma.
Icyakora, igaruka ry’ibi bikoresho binyuze mu Rwanda rishobora gusiga ishusho ikomeye ku ruhare rw’u Rwanda muri politiki y’akarere, cyane cyane mu gihe ibihugu byinshi bigaragaza ko u Rwanda rwafashe umwanya wihariye mu biganiro no mu ngamba zireba umutekano wa RDC.
Nubwo nta tangazo ryihariye ryatanzwe n’impande bireba, uru rugendo rwo gucyura intwaro za SADC binyuze ku butaka bw’u Rwanda rushobora kuba ari intangiriro y’undi murongo w’ubutwererane cyangwa ikimenyetso cy’uko ibintu bigenda bihinduka ku rwego rw’ubuyobozi bw’akarere.