Mon. Jun 2nd, 2025

Umunyemari Coach Gael yatangaje ko afite gahunda yo kuzazana umuhanzi w’icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga Chris Brown akaba yaza gutaramira mu Rwanda, ibi uyu muejejetafaranga yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho mu magambo ye yagize ati “ U Rwanda rurafunguye, ngiye kuzana Chris Brown hano amagambo yanjye muzayibuke”

 

Nyuma yuko uyu mushoramari atangaje aya magambo abenshi bagiye bibaza niba ari ibintu koko byashoboka cyangwa se ari igikorwa cy’ingorabahizi abantu baharira abagabo bafite agatuza n’amafaranga ajojoba nka Coach Gael. Ese mu byukuri byasaba ingufu z’inganiki uyu muherwe kugirango azane I Kigali icyatwa mu muziki w’Isi Chris Brown.

Mbere yuko turebera hamwe ibyo Coach Gael yasabwaga kugirango azane Chris Brown mu Rwanda reka tubanze turebere hamwe amafaranga uyu muhanzi yagiye yishyurwa n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika kugirango ahakorere ibitaramo.

1. Nigeria yamwishyuye miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika muri 2012 kugirango aze kuhakorera igitaramo.

2.Ghana yamwishyuye miliyoni imwe y’amadorali ya Amerika muri 2013 kugirango aze kuhakorera igitaramo.

3. Kenya yamwishyuye ibihumbi $887 bya madorali ya Amerika kugirango aze kuhakorera igitaramo muri 2016

4. Afurika yepfo yamwishyuye miliyoni icyenda n’ibihumbi 800 ya madorali ya Amerika kugirango aze kuhakorera ibitaramo mu gihe cy’iminsi ibiri mu mwaka w’i 2024.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *