Umunyemari Bill Gates yatangaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) ari ryo ribumbatiye iterambere ry’ubuvuzi bwa Afurika mu gihe kizaza, ashima u Rwanda rwatangiye kurikoresha kugeza no mu buvuzi bw’ibanze.
Ku bitabira ibirori n’inama zikomeye zibera mu Rwanda aho bikenewe ko bapimwa umuriro (ubushyuhe mu mubiri) ntibisaba ko haba hari umuntu ugupima, kuko ureba kuri robot mu masegonda make igahita itanga ibipimo byawe byose.
Ibi si ibya none kuko gukoresha ubwenge buhangano mu nzego z’ubuvuzi mu Rwanda byatangiye kugaragara cyane mu 2020 ubwo Covid-19 yari iri guca ibintu.
Icyo gihe bwifashishijwe mu guhuza amakuru yavaga ku bantu batandukanye mu gihugu, bigafasha inzego zitandukanye gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe kandi mu buryo bwihuse.
Umuyobozi w’Umuryango Gates Foundation, Bill Gates, ubwo yari mu nama n’abayobozi batandukanye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimangiye ko mu myaka 20 iri imbere, igice kinini cya miliyari 200$ za Gates Foundation kizakoreshwa mu kubaka ahazaza h’ubuvuzi muri Afurika.
Ati “Gushora imari mu buvuzi bw’ibanze bifite akamaro gakomeye ku buzima n’imibereho myiza.”
“Mu buvuzi bw’ibanze twabonye ko gufasha umubyeyi kugira ubuzima bwiza n’imirire myiza mbere yo gutwita no mu gihe atwite bitanga umusaruro ukomeye. Kandi guha ko umwana indyo yuzuye myaka ye ine ya mbere bigira akamaro.”
Gates yashimye imiyoborere myiza y’u Rwanda n’ibindi bihugu birimo Ethiopia, Zimbabwe, Mozambique, Zambia na Nigeria, aho abayobozi baha umwanya guhanga ibishya, bakimakaza ikoranabuhanga mu guhangana na Malaria, SIDA, kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’izindi ndwara zibasira abantu.
Gates yashimye uburyo Abanyafurika bihuse mu rugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga harimo no gukoresha telefone ngendanwa mu rwego rw’ubukungu ariko no mu buvuzi bikwiye kwihuta.
Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko “rukoresha AI mu kunoza serivisi z’ubuvuzi. Urugero ni ‘ultrasound’ ikoresha AI ifasha gutahura mbere y’igihe inda ku bagore batwite zigaragaza ibibazo, bigafasha abagore kubona ubuvuzi buzatabara ubuzima bwabo n’ubw’abana babo.”
U Rwanda rufite imashini zigezweho nka X-Rays, Ultra Sound, MRI, CT scan, Endoscopic Ultrasound’, Multix Impact E, Ultrasound, Somatop go. Top n’izindi zitahabaga mu myaka ishize.