Fri. Aug 15th, 2025

Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino barimo umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila wahoze muri APR FC.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakoze ibirori ngarukamwaka by’Umunsi w’Igikundiro ikoreraho ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino na nimero bazambara.

Abakinnyi berekanywe ni Sindi Paul Jesus uzajya wambara 25, Niyonzima Olivier Sefu uzajya wambara nimero 21, Rushema Chriss uzajya wambara nimero 27, Mugisha Yves uzajya wambara nimero 1, Musore Price uzajya wambara nimero 23, na Serumogo Ally.

Hari Drissa Kouyate uzajya wambara nimero 13, Iradukunda Pascal uzajya wambara nimero 30, Aziz Bassane uzajya wambara nimero 18, Ntarindwa Aimable uzajya wambara nimero 3, Tambwe Gloire uzajya wambara nimero 26 na Adama Bagayogo uzajya wambara nimero 19; Ndikuriyo Patient uzajya wambara nimero 22, Assanah Innocent  uzajya wambara nimero 9;

Harerimana Abdoulaziz ‘Rivaldo’uzajya wamabra nimero 7, Rukundo Abdoul Rahman uzajya wambara nimero 17, Tony Kitoga uzajya wambara nimero 24, Mohamed Chelly uzajya wambara nimero 8, Nshimiyimana Fabrice uzajya wambara nimero  28, Ganijuru Ishimwe Elia uzajya wambara nimero 16, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ uzajya wamabara nimero 5 na Ndayishimiye Richard  uzajya wambara nimero 6,.

Ni mu gihe Bayisenge Emery azajya yambara nimero 15, Ishimwe Fiston akajya yambara nimero 20, Chadrack Bing Bello akambara nimero 14, Habimana Yves akambara nimero 11 naho Bigirimana Abedi akambara nimero 10.

Umunyezamu Pavelh Ndzira we wari agaseke gapfundikiye kabikiwe abafana dore ko atari yarigeze atangazwa nk’umukinnyi wa Rayon Sports mbere nta nimero yigeze ahabwa. Abanya-Senegal, Fall Ngagne na Yossou Diagne baracyafite amasezerano ya Rayon Sports ariko ntabwo bigeze berekanwa dore ko bakiri iwabo batarava mu biruhuko bitewe n’ibibazo bafitanye n’iyi kipe.

Abatoza bazatoza Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino bo ni Afhamia Lotfi, umwungiriza wa mbere, Harouna Ferouz, umwungiriza wa kabiri, Lotfi Azouz na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ utoza abanyezamu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *