Tue. Aug 26th, 2025

Perezida Paul Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda RDF zishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa DRC, iyo ziza kuba ziriyo nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga, zitari kubikora nk’uko zemeye guherekeza abacanshuro b’Abanyaburayi bagafashwa gusubira iwabo.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku basirikare bagera ku bihumbi 6, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 ubwo hasozwaga amasomo ya gisirikare i Gabiro.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Muribuka ariko abantu bamwe banyuze aha na mercenaries (Abacanshuro) n’abandi banyuze hano bagaherekezwa [……] Bakabaha bye bye ngo batahe iwabo neza mu mahoro? Ni RDF yabikoze. RDF y’inyicanyi, iba yarabishe. Niko byagenze se?.”

Yakomeje agira ati: “Hanyuma se ubwo, ujya gushinja RDF akavuga ngo niyo ikora ibintu byose bibi mu Burasirazuba bwa DRC yabihera he?.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose ababivuga bifuza kugereka ibibazo byose bya Congo ku Rwanda, bakirengagiza ko hari ibikorwa bibi by’Interahamwe, Wazalendo ndetse na Guverinoma iriho ubu ya DRC, kandi bigaragarira buri wese byatumye n’impunzi zihunga izindi zikicwa ndetse n’ubu abandi bakaba bakicwa.

Ati: “Ibyo byose bibi ntabwo bajya babivuga, ngaho njya mbona njyewe byandikwa! Ariko bikubwira impamvu. Ni uko bashaka ko biboneka ko ikibazo cyose kigeze kibaho mu Burasirazuba bwa Congo cyangwa muri Congo yose ni u Rwanda. Ntabwo ari interahamwe, ntabwo ari Wazalendo ntabwo ari Guverinoma […..] Ubwo murumva aho baganisha.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byakabaye biviramo buri wese kugira umutima wo guhangana n’ibibazo ntibarambirwe kandi bakiga gukora ibintu byinshi nubwo Igihugu kiba gifite amikoro make ariko ibikorwa bikarenga ayo mikoro. Ati: “Iryo somo hari uwaryibagirwa?”.

Perezida Kagame yasabye abasoje amasomo ya gisirikare, gukomereza aho bari bageze ndetse avuga ko ihame n’umuco w’u Rwanda na RDF ari ukudashoza intambara ku wo ariwe wese keretse uyibishojeho.

Umukuru w’Igihugu kandi yanakomoje no ku bufasha u Rwanda na RDF biha ibihugu by’amahanga bidafite umutekano birimo Mozambique na Santrafurika, Sudani y’Epfo ndetse ashimangira ko na Repubulika ya RDC iyo isaba ubufasha iba yarabuhawe.

Ati: “Ahubwo twitabira no gufasha abandi babuze cyangwa badafite umutekano […..] Iyo babishatse bakadusaba ko twagira uko dufatanya na bo tukabatera inkunga tugakorana na bo kugira ngo bakemure ibibazo byabo. Bavuze Mozambique, Repubulika ya Santrafurika, Sudani y’Epfo. Na bariya bo mu Burasirazuba bwa Congo tuba twarayibahaye usibye kutuzanaho ibibazo batubwira ko ari twe tubibatera ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano kandi natwe tuwugire rwose niyo yari intego yacu igihe cyose ariko ibintu byose ntibigenda nk’uko umuntu abishaka.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufasha no gufatanya n’ababishaka ndetse n’abasabye kuko mu bihugu bitandukanye u Rwanda rutangamo ubufasha ari bo ubwabo babisabaga.

Aha niho Umukuru w’Igihugu yavuze ko Ingabo z’u Rwanda atari Abacanshuro kuko zikora ibintu bizima kandi byubaka mu gukorana n’abandi babishaka kuko igisirikare cy’u Rwanda nk’uko kirinda u Rwanda undi wagisaba kwirinda kiba kiteguye.

Akomeza agira ati: “Ndetse ibyo bituma tugera ahantu dukora n’ibirenze amikoro yacu. Niyo mpamvu cya kintu k’imikorere n’imikoreshereze y’ibyo dutunze bigomba kugira umwihariko wabyo kandi tukabizirikana, tugakoresha bike dufite, tugakora byinshi kurusha kandi bikaba ibintu birambye bihoraho kuko niwo muco.”

Perezida Kagame yavuze ko uwo muco utagomba kugarukira mu gisirikare gusa ahubwo bigomba kugera no mu zindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *