Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, akaba yanaherekeje Amavubi mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 azakina na Nigeria na Zimbabwe yavuze ko gutsindwa bitari mu byo abara kuko iyo uherekeje ikipe, uba utwaye igihugu.

Ibi Perezida yabigarutseho ubwo iyi kipe ahereje bwa mbere kuva yatorwa tariki 30 Kanama 2025, yari igeze mu Mujyi wa Uyo muri Nigeria aho igiye gukomereza imyitozo yitegura umukino w’umunsi wakarindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzayihahuriza na Nigeria wa 6 Nzeri 2025, aho yavuze ko iyo uherekeje ikipe y’igihugu uba utwaye igihugu kandi ko Abanyarwanda bategereje intsinzi.
Ati “Guherekeza ikipe y’igihugu uba ufashe izindi nshingano, zirenze imyaka wari umaze uyobora ikipe kuko iyo ujyanye n’ikipe y’igihugu uba uyoboye igihugu, bivuze ko urwego rw’ibyo usaba abakinnyi biba birenze kuko Abanyarwanda baturi inyuma bifuza ko Amavubi atsinda.”
Shema Ngoga Fabrice yakomeje avuga ko gutsindwa bitari mu byo abara, ndetse yanabibwiye abakinnyi anagaruka ku basa nkaho baca intege ikipe yewe na mbere y’uko ikina
“Ku bwanjye hari icyo numva ari nk’akazi, iyo wumvise abantu bavuga ngo n’ubundi Amavubi ntakigenda, hari umuntu uguca intege utaranatangira, ariko kuri njyewe icyo nababwiye uyu munsi ni uko amahitamo yo gutsindwa njyewe ntabwo nyemera. Wagira uburyo wasobanuramo kudatsinda ariko mbere na mbere bituruka kuri wowe, bigaturuka ku cyo wumva wowe watanga ku gihugu kuko cyo gitanga byinshi ku ikipe y’igihugu ariko se wowe watanga iki kigaragaza ko cyitibeshye.”
Itsinda ry’abantu 44 barimo abakinnyi 24, bageze Uyo muri Nigeria ku mugoboroba wo kuri uyu wa Kabiri saa moya n’iminota 40 z’umugoroba, bafata amafunguro ya nijoro mu gihe bari bahagurutse i Kigali ku isaha ya saa mbili n’iminota 55 za mu gitondo, aho abakinnyi Buhake Twizere Clement, Mugisha Bonheur ’Casemiro’, Kwizera Jojea na Kavita Phanuel bahuriye n’abandi i Lagos bagakomezanya urugendo rugana Uyo.
Amavubi ari ku mwanya wa gatatu mu itsinda ryayo n’amanota umunani, azakirwa na Nigeria tariki ku wa Gatandatu w’iki cyumweru saa kumi nebyiri z’umugoroba mbere y’uko tariki 9 Nzeri 2025, yarikirirwa na Zimbabwe muri Afurika y’Epfo.


