Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yasabye ababyeyi kwirinda kuba indorerezi muri ibi bihe abana basubiye ku mashuri, ahubwo bagahaguruka bagafatanya n’abarezi kwigisha abana kugira ngo bazatange umusaruro ushimishije.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph kuri uyu wa 08 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga umwaka w’amashuri wa 2025/2026, watangirijwe ku rwego rw’Igihugu kuri Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri Nsengimana yibukije ababyeyi ko basangiye kurerera Igihugu kandi ko amashuri yiteguye gufasha abana mu buryo bushoboka bwose ariko byarushaho gutanga umusaruro mu gihe ababyeyi na bo babigizemo uruhare.
Yabasabye gukurikirana bakamenya uko abana babayeho ku ishuri ndetse bakareba aho bafite intege nke bagafashanya n’abarezi kugira ngo barusheho kwiga neza.
Yagize ati: “Ababyeyi bafite uruhare kugira ngo bamenye uko abana babo bakora. Twasaba ko ababyeyi bajya bagera ku mashuri bakayabaza uko abana babo bari gukora. Ntabwo ari ukurebera gusa ni ukugira ngo twese dufashanye dufashe abana bige kandi batsinde.”
Yongeyeho ko gufashanya kugira ngo abana bamenye atari inyungu zabo gusa ahubwo ari inyungu z’Igihugu.
Minisitiri Nsengimana kandi yanasabye abana batabashije gutsinda neza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 kwirinda gucika intege kuko aya ari andi mahirwe babonye yo gusubiramo kandi bagomba kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati: ”Niba hari abatarashoboye gukora neza umwaka ushize ntibacike intege ahubwo bumve ko ari amahirwe yo kugira ngo bakore neza ndetse bige bamenye.”
Igihembwe cy’umwaka w’amashuri wa 2025/26 cyatangiye kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko kizasozwa ku wa 19 Ukuboza 2025.
Abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri batangire igihembwe cya kabiri ku wa 05 Mutarama 2026, gisozwe ku wa 03 Mata 2026, nyuma baruhuke ibyumweru bitatu ubundi batangire amasomo y’igihembwe cya gatatu ku wa 20 Mata 2026, bagisoze ku wa 03 Nyakanga 2026, nyuma bajye ku kiruhuko cy’amezi abiri.
