Umukecuru wo mu Bufaransa araburana ko akiri muzima, nyuma yo kwitiranywa n’uwapfuye, bitewe n’ikosa ryabaye mu nyandiko, bikamugiraho ingaruka zo gukumirwa muri serivisi zitandukanye.
Aline Riffel w’imyaka 77, utuye mu gace ka Truchtersheim kari hafi y’Umujyi wa Strasbourg, mu Ntara ya Alsace, mu mpeshyi ishize yapfushije nyirarume atangira inzira zijyanye no kumwandikisha mu gitabo cyandikwamo abapfuye.
Hashize iminsi mike, yaje gutungurwa no gusanga ari we wanditswe mu bapfuye bikozwe n’inzego za Leta ku makosa yabaye mu nyandiko.
Ibyo byatumye atangira guhura n’ingorane zikomeye zirimo guhagarikirwa ikarita y’ubwishingizi bw’ubuvuzi, ntiyongera kugura imiti yamufashaga nk’umurwayi wahawe urugingo.
Ku bw’amahirwe, umuforomo yamwemereye gukomeza kumufasha nyuma yo kumva ikibazo cye, ariko amafaranga ahabwa abageze mu za bukuru (Pension) yagombaga guhabwa muri Kanama ntiyayabonye.
Aline yagannye ubuyobozi bw’aho atuye, ahabwa icyemezo cy’uko ariho (certificate of life).
Abikomozaho agira ati: “Sinari nzi ko ibyo byemezo bibaho, ariko ubu mfite icyanjye. Umukobwa wanjye yakigejeje ku kigo cy’ubwishingizi bw’abakuze. Ariko ibaruwa natwaye byafashe icyumweru kugira ngo igere aho yari yoherejwe.”
Nubwo uyu mukecuru akoresha chéquier yishyura mu gihe ategereje ko ikibazo gikemuka, Aline avuga ko hakiri uru rugendo rwo kwemererwa serivisi nk’abandi.
