Sat. Oct 11th, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, aheruka kuvuga ari ikinamico rya politiki rigayitse.

 

Ubwo yari mu nama yiga ku bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, Global gateway Forum, Perezida Tshisekedi yigize nyoni nyinshi ku mugambi wo gutera u Rwanda, agaragariza abanyaburayi ko ntawo yigeze agira, ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari we wabasha guha itegeko umutwe wa M23 ugahagarika intambara.

Minisitiri Nduhungirehe Olivier, aganira n’Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana wa Agasaro Kaburaga, yashimangiye ko imyitwarire ya Tshisekedi ari ikinamico rigayitse.

Ati: “Biriya nta kindi usibye ikinamico rya politiki rigayitse. Ejo twari mu nama ijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ubumwe bw’u Burayi n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere…impamvu mbyita ikinamico ni uko Perezida Tshisekedi azi neza ko u Rwanda rwatanze icyo kiganza ku buryo imishyikirano yabaye ku 27 Kamena dusinyana amasezerano.”

“Intera yo guhana ikiganza yararangiye. Igisigaye ni ugushyira mu bikorwa icyo twiyemeje ari naho hari ikibazo kigaragaza ubushake bucye bwa RDC na Perezida Tshisekedi mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibikorwa bya Perezida wa RDC n’imyitwarire ye bivuguruza amagambo yatangaje.

Ati: “Ibyo yavuze birumvikana ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. Ibyo by’intwaro zagaragaye i Goma, intwaro za rutura byagaragaza ko yari afite umugambi wo gutera u Rwanda. Hari n’imvugo yivugiye ubwe ko ashobora gutera ibisasu i Kigali atohereje ingabo ze ku butaka bw’u Rwanda, ko ashobora guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.”

Yibikuje ko ibyo yagiye abivuga mu nama za politiki, kuri radio zo muri RDC no mu bikorwa akaba afatanya na FDLR ifite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda, gukoresha abacanshuro, Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC n’ibindi.

Amb. Nduhungirehe yashimangiye ko Perezida Tshisekedi ari we ufite ububasha bwo guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Ni Perezida Tshisekedi ubwe ufite ububasha bwo guhagarika iyi ntambara kuko twashyize umukono ku masezerano ya Washington ariko Tshisekedi aracyakoresha intwaro rutura nk’indege z’intambara, utudege tutagira abapilote mu kurasa ku birindiro bya AFC/M23 binyuranyije n’agahenge kashyizweho, gutera ibisasu mu Banyamulenge kandi ibyo byose ni Perezida Tshisekedi ubikora.”

Yongeye kugaragaza uburyo intumwa z’u Rwanda na RDC zari zemeranyijwe gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu ariko Perezida Tshisekedi agatanga amabwiriza yo kutayasinya.

Yavuze ko Perezida Tshisekedi yari akwiye kuvuga ibyo yiyemeje birimo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro impande zombi zashyizeho umukono no kwemerera intumwa ze gushyira umukono ku masezerano y’ubukungu.

Ati: “Aho ngaho rwose yari kuba agitsinze, ariko kuza akavuga ngo ntanze ikiganza cy’amahoro nk’aho nta masezerano yasinywe, ni ibyo nise ikinamico ryo ku rwego rw’umukuru w’igihugu.”

Yerekanye ko ibibazo byose birebana n’ihuriro AFC/M23 bigomba kuzaganirirwaho i Doha mu biganiro birihuza n’ubutegetsi bwa RDC mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Tshisekedi adakwiye gukomeza kuyobya abantu ahubwo akwiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi i Washington

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *