Moussa Mara wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2014 kugeza mu 2015 yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri irimo umwe usubitse, azira gushyigikira imfungwa za politiki.
Muri Nyakanga 2025, Mara yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko yasuye imfungwa nyinshi za politiki muri gereza, agaragaza ko abashyigikiye kubera ko bafite umutimanama.
Yagize ati “Igihe cyose ijoro ryamara, izuba rizarasa! Tuzarwana mu buryo bwose kugira ngo ibi bishoboke vuba.”
Nyuma y’ibyumweru Mara atangaje ubu butumwa, tariki ya 1 Kanama yarafunzwe, ashinjwa gutesha agaciro Leta no kwigomeka ku buyobozi bwemewe n’amategeko muri Mali.
Ku wa 27 Ukwakira, urukiko rwahamije Mara iki cyaha, rumukatira igifungo cy’umwaka n’undi mwaka usubitse, rumuca n’ihazabu y’Amadolari 887.
Abanyamategeko ba Mara ntibanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko. Batangaje ko bamaze gutanga ubujurire, kandi ko bizeye gutsinda.

