Tue. Dec 2nd, 2025

Perezida w’u Burundi yavuye mu gihugu cye yerekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “kwitabira imihango yo gusinya amasezerano y’amateka y’amahoro” hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.

Evariste Ndayishimiye, usanzwe atangaza mu buryo buhoraho amakuru y’ingendo ze mu mahanga, yatumiwe na leta ya Washington kwitabira icyo gikorwa gitegerejwe ku wa kane w’iki cyumweru.

Ibiro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byemejwe ko kuri uwo munsi bizakira ba perezida w’u Rwanda n’uwa RDC ngo bashyire umukono ku masezerano y’amahoro yumvikanyweho mu kwezi kwa Kamena(6) uyu mwaka, agashyirwaho umukono n’abakuriye ububanyi n’amahanga.

Perezida Trump yahise aha Thérèse Kayikwamba na Olivier Nduhungirehe amabaruwa atumira ba Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame. Byari byitezwe ko baza i Washington mu kwezi kwari gukurikiraho kwa Nyakanga(7) gusinya no kwemeza aya masezerano. Ibi ubu ni bwo bigiye kugerwaho amezi atanu nyuma yaho.

U Burundi bufite uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC aho, ku bwumvikane bwa Gitega na Kinshasa, bwohereje ingabo ibihumbi gufasha iza FARDC kurwanya imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwa AFC/M23.

U Rwanda rushinjwa na Kinshasa gufasha umutwe wa M23, mu gihe Kigali na yo ishinja Kinshasa gufatanya n’umutwe wa FDLR, izi mpande zombi zihakana ibi birego.

Uko ibintu byifashe mu burasirazuba bwa RDC biri mu byazambije umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu myaka ya vuba, aho kugeza ubu u Burundi bwafunze imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.

Mu minsi ishize minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yumvikanishije ko iki gihugu gishaka kugira uruhare muri aya masezerano y’amahoro. Kandi ko hari umuhate wo kugarura umubano hagati ya Gitega na Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *