Mon. Dec 8th, 2025

Mu gihe ku wa Kane, itariki ya 4 Ukuboza, DRC n’u Rwanda byemeje amasezerano i Washington, agamije guhagarika amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC, raporo y’igihembwe y’abashakashatsi bashyizweho n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni irenda gusohoka.

Aba bashakashatsi baremeza ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zagize uruhare rutaziguye muri ibyo bikorwa bya M23 byo kurwanya inyeshyamba za FDLR.

Impuguke za Loni zivuga ko abasirikare ba M23 n’u Rwanda bakoze “ubwicanyi, bata muri yombi kandi bafunga binyuranyije n’amategeko,” kandi batuma “abaturage bava mu byabo.”

Bimwe mu bikubiye muri iyo raporo Jeune Afrique yabashije kubona bivuga ko muri ibyo bikorwa, abasirikare b’u Rwanda na M23 “basenye kandi batwika amazu y’abasivili bafite aho bahuriye na FDLR.

Nk’uko raporo ibigaragaza, ngo “byibuze ingabo 6000 kugeza 7.000 za RDF bagizwe byibura na burigade ebyiri na bataillon ebyiri z’ingabo zidasanzwe”  boherejwe mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

U Rwanda na AFC/M23 bo bakomeje guhakana kugirana imikorere iyo ari yo yose. Icyakora, itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakunze gushyira u Rwanda mu majwi mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC no mu ifatwa rya Goma muri Mutarama.

Raporo ivuga ko M23 ivuga ko ishaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, yakoze “ihonyora” ry’uburenganzira bwa muntu ryanditswe na Loni hagati ya Mata na Ukwakira muri RDC.

Raporo ya Loni kandi ivuga ko ku ruhande rwayo, Guverinoma ya Congo “yakomeje gufatanya na FDLR,” nyuma yo kwiyemeza kuyisenya nk’uko biteganywa n’amasezerano y’i Washington.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *