Thu. Dec 11th, 2025

Magloire Paluku wari umujyanama wa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yarasiwe i Goma n’abantu bataramenyekana.

Amakuru yatangiye gucicikana mu masaha y’ijoro ku wa Gatatu avuga ko Magloire Paluku, umwe mu Banyamakuru bamenyekanye cyane mu burasirazuba bwa Congo yapfuye.

Uyu yari Umujyanama mu by’itumanaho mu ihuriro AFC/M23.  Amakuru avuga ko yarasiwe mu muhanda mu mujyi wa Goma.

Ihuriro AFC/M23 ryemeje urupfu rwa Paluku, rivuga ko yapfiriye ku Bitaro bikuru by’i Goma, ndetse ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwe.

Magloire Paluku Kavunga, yari aherutse gusohora indirimbo avuga ko atazapfa atabonye umusaruro w’intambara barimo barwana.

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko, yavukiye i Butembo, yabaye Umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo, umusizi w’imivugo, yari umuhanzi ndetse yanashinze Radio Kivu 1.

Mbere yo kuyoboka Corneille Nangaa, yabaye umujyanama mu by’umuco n’ubunazi muri Minisiteri y’Umuco muri Congo.

Muri Nyakanga 2024, Magloire Paluku yahanishijwe igihano cy’urupfu adahari we n’abandi bayobozi bo mu ihuriro AFC/M23 barimo na Corneille Nangaa.

Magloire Paluku wari umujyanama wa Corneille Nangaa ni uwo urimo hagati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *