Nicolas Maduro yagejejwe mu Rukiko rw’i Manhattan ahambirijwe amapingu, umugore we afite igipfuko ku mutwe bikekwa ko ari icy’ahantu yaba yarakomeretse ubwo yatabwaga muri yombi.
Acyinjira mu rukiko, abari bahari bavuga ko yasaga n’umuntu uhuzagurika, ariko mu minota mike yongera kwiha akanyabugabo, atangira gusuhuza abantu abifuriza umwaka mushya mwiza.
Yabajijwe imyirondoro ye, yivuga nka Perezida wa Venezuela, yongeraho ko yashimuswe akuwe mu rugo rwe kuva ku wa Gatandatu.
Yahakanye ibyaha byose ashinjwa birimo ibijyanye n’iterabwoba rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge no gutunga intwaro zo mu bwoko bwa machine guns hamwe n’ibindi biturika.
Ikirego gikubiyemo ibyaha ashinjwa, kigizwe n’amapaji 25. Kirimo ko Maduro ubwo yari ku butegetsi, yahaga pasiporo z’abadipolomate abantu bakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bakabyinjiza muri Amerika bafite ubudahangarwa.
Ibyo byanakorwaga ku ndege zabatwaraga.
Maduro yabwiye urukiko ko ari “umwere, nta cyaha kimpama. Ndi umuntu w’inyangamugayo, ndi Perezida wa Venezuela.”
Mu gihe yari mu rukiko, abanyamakuru ntibari bemerewe kwinjiza camera mu cyumba cy’iburanisha, ndetse bamwe ni bo bari bemerewe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha bagakurikira uko riri kugenda.
Umugore we nawe yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko nta bucuruzi bw’ibiyobyabwenge yagizemo uruhare hamwe n’ubw’intwaro.
Ntabwo iburanisha ryamaze umwanya munini, kuko nyuma yo gusomerwa ibyaha ashinjwa, yahise asubizwa aho afungiye. Iburanisha rizasubukurwa ku wa 17 Werurwe 2026.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere Nicolas Madulo n’umugore we, Cilia Adela Flores de Maduro, bari bavanywe aho bari bafungiye mu Mujyi wa Brooklyn muri Leta ya New York, bajyanwa mu rukiko.
Kuva Maduro yafatwa, yahise afungirwa muri Metropolitan Detention Center (MDC Brooklyn) i New York.
Aho yafungiwe, si we muntu wa mbere ukomeye uhafungiwe kuko Sean “Diddy” Combs ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gucuruza abantu hagamijwe imibonano mpuzabitsina yahafungiwe.
Umuhanzi R Kelly nawe yarahafungiwe mbere y’uko yoherezwa kujya kurangiza igihano cye ahandi.
Maduro yavanywe kuri MDC ari mu ndege ya kajugujugu. Amashusho yamugaragaje agaragiwe n’abakozi b’urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge hamwe n’abandi bashinzwe umutekano, bamuvana aho afungiye kugera ku rukiko.
Nyuma yaje kuvanwa mu ndege ashyirwa mu modoka y’igisirikare cya Amerika itamenwa n’amasasu. Umutekano wari wakajijwe hose.

