bitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko abantu 109 biganjemo abakora mu nzego z’umutekano baguye mu myigaragambyo yamagana ibibazo by’ubukungu, mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yahise yihanangiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kudahirahira yivanga muri ibyo bibazo bitaba ibyo ikabona akaga.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran Mohammad Baqer Qalibaf, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, yavuze ko Amerika niramuka igabye ibitero bigamije kurengera abigaragambya nkuko yabivuze, Iran na yo izahita yihorera ku birindiro byayo n’inshuti zayo z’akadasohoka ari zo Isiraheli.
Iran ihanganye n’ikibazo cy’imyigaragambyo ikaze yamagana ubukene n’ibibazo by’ubukungu ariko Perezida wa Amerika Donald Trump yakunze kuvuga ko Iran niramuka ikoresheje ingufu mu guhashya imyigaragambyo izahita yivanga muri ibyo bibazo.
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Mohammad Baqer Qalibaf, yashimangiye ko Amerika idakwiye gukora amakosa kuko niramuka ibirenzeho ibirindiro byayo byose bizibasirwa.
Imyigaragambyo yatangijwe n’abacuruzi ku wa 28 Ukuboza bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro no gutakaza agaciro kw’ifaranga, nyuma iza guhinduka iy’abantu bose batangira kwamagana imiyoborere mibi ishingiye ku idini kuva mu 1979.
Abayobozi ba Iran bashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kwihisha inyuma z’izo mvururu ndetse abigaragambya bashinjwe kuba abacancuro batumwe n’ibyo bihugu.
Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian, mu kiganiro cyanyujijwe kuri televiziyo, yavuze ko Isiraheli na Amerika ari bo bari inyuma y’umutekano muke muri Iran, kandi bazanye amabandi yatwitse imisigiti agatera n’amabanki ariko avuga ko Guverinoma yiteguye kumva no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Isiraheli bwatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo ari icy’imbere mu gihugu nta bandi bagomba kukivangamo.
Ni mu gihe muri Kamena umwaka ushize Iran na Isiraheli byarwanye intambara yamaze iminsi 12, yaje no kwivangwamo na Amerika igaba ibitero ku bikorwa remezo bya Iran, bituma na yo yihorera irasa ku birindiro byayo biri muri Qatar.
Imvururu muri Iran ziri kuba mu gihe Trump akomeje kwerekana imbaraga z’Igihugu cye ku rwego mpuzamahanga, aho aherutse gushimuta Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro, ndetse yaje no kuvuga ko Amerika yakwigarurira Greenland iyiguze cyangwa ikoresheje ingufu za gisirikare.


